Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye inzego zose zibishinzwe kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije gutuma abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda babasha kuzibyaza umusaruro w’amafaranga.
Kuri ubu, abakoresha imbuga zirimo Facebook, Instagram, YouTube na TikTok mu Rwanda ntibaragera ku rwego rwo kwinjiza amafaranga binyuze muri porogaramu zamamaza zikoreshwa kuri izo mbuga, mu gihe mu bindi bihugu byo byamaze kuba isoko yinjiza amafaranga ku bazikoresha. Nubwo hari bamwe bashobora kuyabyaza inyungu, akenshi bisaba ko biyandikisha nk’abatuye mu bihugu Monetization yemerewemo.
Iki kibazo cyagarutsweho ku wa 6 Gashyantare 2026, mu nama ya 20 y’Umushyikirano, aho cyazanywe n’umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie hamwe n’umunyamakuru Mutesi Scovia. Bruce Melodie yagaragaje ko ubuhanzi, by’umwihariko umuziki, ari umwuga ushobora guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu musanzu utangwa, ashimangira ko abahanzi biteguye gutanga umusanzu urenzeho.
Yanagaragaje ko imirimo myinshi ikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ifite agaciro kanini mu bukungu, bityo hakenewe ko Leta ifasha urubyiruko n’abahanzi kubona amahirwe yo kuzibyaza inyungu. Yongeyeho ko hari igihe bamwe mu Banyarwanda bagerageza kwiyitirira ubwenegihugu bw’ibindi bihugu kugira ngo babashe kwinjiza amafaranga kuri izo mbuga, ibintu avuga ko bishobora guteza ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.
Perezida Kagame yabajije impamvu zituma abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda batabona ayo mahirwe, asobanurirwa ko biterwa ahanini n’uko ibikorwa byo kwamamaza bitaragera ku rwego rwo hejuru, cyane cyane ko abafatabuguzi benshi bashobora gukurikirana ibikubiye kuri izo mbuga batabanje kureba amatangazo yamamaza.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula, yasobanuye ko u Rwanda rumaze kuzuza byinshi mu bisabwa kugira ngo Monetization ikunde, ariko ko hakiri imbogamizi zijyanye n’uko ibigo byinshi bidarashora imari ihagije mu kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga za Meta n’izindi.
Perezida Kagame yasabye ko inzego zibishinzwe zikomeza gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza ibigo n’abafatanyabikorwa gukoresha izo mbuga mu kwamamaza, kugira ngo bifashe abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda kubona inyungu zituruka ku bikorwa byabo.










![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



