• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Rubavu: Ushinzwe umutekano na mugenzi we batawe muri yombi bashinjwa gutera ubwoba abacuruzi bitwaje amapingu

ISHIMWE MOISE by ISHIMWE MOISE
April 5, 2026
in Amakuru
466 35
0
Rubavu: Ushinzwe umutekano na mugenzi we batawe muri yombi bashinjwa gutera ubwoba abacuruzi bitwaje amapingu
694
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo babiri bakekwaho kwiyitirira inzego z’umutekano bagamije kwambura abaturage, bafatiwe mu Karere ka Rubavu nyuma yo gutahurwa n’abaturage bavuga ko bakora mu nzego z’umutekano kandi babeshya.

Aba bagabo ni Habumugisha Dieudonnée w’imyaka 27 na Nsabiyaremye Berson w’imyaka 37, bafatiwe mu Mudugudu wa Byima, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero, ubwo bagendaga mu maduka bavuga ko ari abapolisi, bafite n’ipingu bakoreshaga batera ubwoba abacuruzi.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Amakuru atangwa n’abaturage agaragaza ko aba bagabo binjiraga mu maduka bagahimbira abacuruzi amakosa, bakabakangisha kubafata, bababwira ko batujuje ibisabwa.

Icyakora, imyitwarire yabo n’imvugo bakoreshaga byateje amakenga, bituma abaturage batangira kubasaba ibyangombwa bibagaragaza nk’abapolisi, ariko bakabibura.

Umwe mu baturage yavuze ko batangiye kubakeka bakimara kubona uko bitwaraga n’uburyo bashakaga guteza ubwoba abacuruzi, aho uwari ufite ipingu yaryerekanaga nk’igikoresho cyo kubatera ubwoba.

Nyuma yo kubona ko badafite ibyangombwa byemewe, abaturage bahise babagota batanga amakuru ku nzego z’umutekano, zihita zihagera zirabafata zibashyikiriza Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero.

Igitangaje kurushaho ni uko mu bafashwe harimo umwe usanzwe ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kantagari, Akagari ka Gisa, ariko ntiyigeze asobanura impamvu yatumye yishora muri ibyo bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gufata aba bakekwaho ibyaha, avuga ko bigaragaza ko bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha.

Yagize ati: “Iki ni ikimenyetso cy’uko abaturage bamaze kugira ubumenyi bwo gutahura abagizi ba nabi biyitirira inzego z’umutekano. Turabashimira ko bihutiye gutanga amakuru bigatuma bafatwa bataragira uwo biba.”

Yakomeje yibutsa abaturage gukomeza gushishoza no gutanga amakuru ku gihe igihe cyose hari abo baketseho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kugira ngo bakumirwe hakiri kare.

Previous Post

Amerika yatabaye umusirikare wayo Iran yahigaga bukware

Next Post

Tanzania: Batunguwe no gusanga mu rugo rw’umuturage harimo ihene ifite ibitsina bibiri

ISHIMWE MOISE

ISHIMWE MOISE

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Tanzania: Batunguwe no gusanga mu rugo rw’umuturage harimo ihene ifite ibitsina bibiri

Tanzania: Batunguwe no gusanga mu rugo rw'umuturage harimo ihene ifite ibitsina bibiri

Please login to join discussion

Recommended

Nyiri SK FM ashobora kujyana Super Manager muri RIB

Nyiri SK FM ashobora kujyana Super Manager muri RIB

September 25, 2025
Nyarugenge: Abantu baherutse kugaragara mu mashusho bakubitira umuturage ku Kagali batawe muri yombi

Bugesera: Gitifu w’Akagali na SEDO batawe muri yombi

April 9, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In