Abaturage bo muri Tanzania mu gace ka Geita bafite impungenge zikomeye nyuma yo kubona ihene bavuga ko ifite ibitsina bibiri mu rugo rw’umugore usanzwe ari umuvuzi gakondo.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Citizen iyi hene ni iy’umugore witwa Catherine Kachwele.
Yavuze ko yari yahawe iyi hene nk’ishimwe nyuma yo gutanga serivisi zo kuvura bya gakondo mu gace ka Kigoma.
Nyuma yo kuyigeza mu rugo rwe, abaturanyi babonye ko iyi hene ifite igitsina cy’isekurume n’icy’ishashi, biteza impaka zikomeye ndetse no kutavugwaho rumwe.
Catherine Kachwele yavuze ko umuyobozi wo muri aka gace, yamugiriye inama kenshi yo kwica iyi hene kubera ko ikomeje guteza impungenge mu baturage.
Ati “Nyuma yo kubona iki kibazo, nasabye abantu batandukanye inama z’icyo nakora. Bamwe bambwiye kuyihorera kuko ihene nk’izi zibaho ndetse zikaba zabyara, nubwo bambwiye ko iyi yigeze kubyara ariko umwana arapfa.”
Umuvuzi w’amatungo wo mu gace ka Geita, Dr Jackson Mutayaba, yavuze ko nubwo imiterere y’iyi hene idasanzwe, ari ibintu bishobora kubaho bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ati “Hari impamvu nyinshi zishobora kubitera zirimo no kubangurirana hagati y’inyamaswa zifitanye isano ya hafi. Aborozi basabwa gushaka ahantu kure ho kubanguriza amatungo yabo, kuyakona cyangwa kuyagurisha.”


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



