• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Nyabihu:Umusore yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe

ISHIMWE MOISE by ISHIMWE MOISE
May 2, 2026
in Amakuru
700 7
0
Nyabihu:Umusore yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe
979
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Rambura, haravugwa inkuru y’umusore witwa Niyomugabo Jean Bosco waburiwe irengero habura amasaha make ngo ubukwe yari afite bube.

Ubu bukwe bwari buteganyijwe kuba tariki 02 Gicurasi 2026, aho uyu musore witwa Niyomugabo Jean Bosco yagombaga gusezerana na Uwase, bikaza kurangira nabi umusore aburiwe irengero.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Jean Bosco yakoreraga mu Karere ka Rwamagana, gusa bamwe mu batuye muri aka gace bagombaga kubutaha. Byabateye kwifata ku munwa barumirwa kubera ibyo bahuye na byo.

Gusa ibi ntibyatumye bamwe bumirwa gusa, kuko hari n’abagize agahinda kubera ko bari biteguye gutaha ubukwe baranatwerereye, bikaza kurangira batabutashye.

Umuturage umwe yagize ati:

“Twumiwe kuba twari twiteguye ubukwe hanyuma ku munsi wabwo umusore akaburirwa irengero.”

Undi ati:

“Ku munsi w’ejo igikwe cyari cyahumuye, nuko ku mugoroba njya muri salon kwikoraho kugira ngo ngende nsa neza. Ubwo twari twakoteje twumva ko igikwe kirataha, nuko saa kenda z’igitondo twumva imodoka zirahinze. Nanjye nitegura vuba njya mu modoka, ngezemo numva inkuru ngo umusore yabuze.”

Undi nawe yunzemo ati:

“Twe twaratwerereye gusa, ariko sinari kuzajyamo rero kubera ari kure. Imodoka zari guhaguruka nka saa kenda kugira ngo babone n’igihe bagarukira. Ababyeyi rero nabonaga biteze bambaye neza, gusa nyuma yo kumva inkuru agahinda kabishe bikura ibitambaro.”

Abaturage bakomeza bavuga ko gahunda ye yari yayishyize ku murongo, kuko ngo bagombaga guhagurukana n’abamuherekeje akajya guhura n’abo mu muryango w’umukobwa, nuko bicara mu modoka bategereza umusore baraheba.

Hitimana Emmanuel, akaba mukuru w’umusore waburiwe irengero, yavuze ko bamaze gutanga ikirego kuri RIB ndetse na Polisi kugira ngo uyu musore ashakishwe.

Yagize ati:

“Twatanze ikirego kuri RIB batubwira ko bagiye kugikurikirana, hanyuma natwe tugakomeza gushakisha amakuru, azamenyekana tukazayabwirwa.”

Bamwe mu babyeyi bo ntibabyumva ukuntu umusore abura ku munota wa nyuma, bagakeka ko uyu musore yaba yahumanyijwe cyangwa yashimuswe.

Bagize bati:

“Yaba yagiye ahantu bakamuniga, niba yakwepye umukobwa byaducanze. Ikindi, iyo haba hari ikibazo, ntago muhungu yari kujya yirirwa atunda amakado nk’uko twabibonye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire, Bwana Rugengamanzi Stiven, yavuze ko aya makuru batari bayamenye, gusa bagiye kubaza amakuru mu ruganda yakoragamo rwa SteelRwa mu rwego rwo gushakisha uyu musore.

Yagize ati:

“Turaza kujya aho uyu musore yakoreraga, wenda hari amakuru twazamenya.”

Amakuru yabashije kumenyekana ni uko ibikenerwa byose byari byarishyuwe, imyiteguro yose yararangiye, ari na byo byateye agahinda abari gutaha ubu bukwe.

Previous Post

RIB yataye muri yombi abantu bane barimo uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wo muri Rwamagana

Next Post

Rutsiro: Umusore w’imyaka 52 yananiwe kwakira ko yanduye SIDA ahita yiyahura

ISHIMWE MOISE

ISHIMWE MOISE

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Rutsiro: Umugabo bikekwa ko yibye ibendera ry’Igihugu akihamagarira avuga ko aribonye munsi y’urugo rwe yatawe muri yombi

Rutsiro: Umusore w'imyaka 52 yananiwe kwakira ko yanduye SIDA ahita yiyahura

Please login to join discussion

Recommended

Rubavu: Umwana w’imyaka 16 afunzwe akekwaho kwica umugore w’imyaka 43

Rubavu: Abantu 3 bamaze kwicwa n’ibicurane

November 14, 2025
Uganda: Imodoka yagonganye na gari ya moshi abantu bane bahasiga ubuzima

Uganda: Imodoka yagonganye na gari ya moshi abantu bane bahasiga ubuzima

December 7, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In