Umusore wo mu Karere ka Rutsiro wari ufite imyaka 52, wabaga mu nzu wenyine yasanzwe mu mugozi yapfuye, hakekwa ko yabitewe no kunanirwa kwiyakira kubera ko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA.
Ibi byabereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Murambi ho mu Mudugudu wa Gatomvu, Tariki 2 Gicurasi 2026 saa Munani z’amanywa.
Amakuru atangwa n’umwe mu baturanyi ba nyakwigendera abuga ko muri iki cyumweru yagiye kwipimishaa ku ivuriro agasanganwa virusi itera SIDA.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, yemeje ko uwo musore yiyahuye.
Ati “Nibyo koko yasanzwe mu mugozi na murumuna we yapfuye, kuko yabaga munzu wenyine yapfuye.”
Uyu musore yasanzwe mu kiziriko abonwa na murumuna we ubwo yari agiye ku mureba agezeyo akomanze abura umwitaba arebye asanga urugi rukingiye imbere arusunitse asanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda, kugira ngo hakorwe iperereza mbere y’uko ushyingurwa.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



