Mu itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) ryo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026, yatangaje ko mu Itegeko n° 017/2026 ryo ku wa 23/04/2026 rihindura Itegeko n° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, nta mpinduka ziri mu buryo imishahara y’abakozi ba Leta igenwa ndetse ko nta mpinduka zabayeho ku mafaranga abakozi batahana.
Mifotra yavuze ko impinduka ziri muri iri tegeko ari izijyanye no kunoza uburyo inzego zisaba zikanahabwa sitati yihariye.
Ibyo bishingiye ku kuba hari abari barishingiyeho bagaragaza ko imishahara y’abakozi mu nzego zitandukanye igiye kuringanizwa, abari ku rwego rumwe rw’amashuri bagahembwa kimwe.
Hanavugwaga kandi ko rigiye gutuma ibigo byose bya Leta bihemba abantu kimwe aho kugira ngo bimwe bibe bifite sitati zihariye zigenga abakozi.
Nyamara iryo tegeko riteganya ko Urwego rwa Leta rukeneye sitati yihariye y’abakozi ba Leta rwandikira Minisitiri rugaragaza impamvu zifatika rushingiraho rusaba sitati yihariye ku buryo imiterere yarwo ituma imicungire y’abakozi itagengwa n’iryo tegeko.
Rugomba kandi gutegura umushinga wa sitati yihariye n’isobanurampamvu bikubiyemo ingingo z’umwihariko zitandukanye n’iziteganyijwe mu itegeko.
Sitati yihariye igarukira ku buryo bwo gushaka abakozi; uburyo bw’iterambere mu mwuga; uburyo bwo gukurikirana abakozi bakoze amakosa mu kazi; amahugurwa y’abakozi; ubutumwa bw’akazi n’ikiruhuko cy’izabukuru.
Minisitiri ashyikiriza umuyobozi ubifitiye ububasha umushinga wa sitati yihariye kugira ngo usuzumwe nyuma yo kubona ko sitati yihariye ikenewe kubera imiterere yihariye y’urwego rwa Leta cyangwa iy’abakozi barwo.
Itangazo MIFOTRA yasohoye ku wa 26 Gicurasi 2026, rivuga ko sitati rusange igenga abakozi ba Leta, imishahara igenwa hakurikijwe imbonerahamwe y’imirimo y’urwego yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Iyo mishahara ibarwa hashingiwe ku gaciro k’umubare fatizo w’urwego, intera y’umwanya w’umurimo n’inshingano z’ukora ako kazi.
Yongeye kandi kwerekana ko ibirebana n’imishahara mu nzego zihariye, yemezwa n’inama z’ubuyobozi bw’izo nzego kandi hagendewe ku mategeko azishyiraho.
Umunyarwanda yaravuze ati “Ikirima ni ikiri mu nda.” ashaka kugaragaza ko kugira ngo umuntu agire icyo akora agomba kuba yariye neza kandi afite imbaraga zimushoboza kubona umubyizi.
Ubusanzwe iyo umukozi usanzwe yahabwaga inshingano zo kuyobora ishami mu kigo cya Leta, umushahara we wiyongeragaho 5% nk’uko itegeko ryabigenaga.
Ibyo bisobanuye ko umuntu wahembwaga nibura ibihumbi 300 Frw, hiyongeragaho 15000 Frw.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 016/03 ryo ku wa 22/05/2026 rihindura Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 024/03 ryo ku wa 19/10/2022 ryerekeye indamunite z’abakozi ba leta n’amafaranga
y’ishyingura ryagaragaje impinduka zakozwe mu buryo izo ndamunite zibarwa.
Ingingo ya gatatu y’iryo teka ivuga ku ndamunite y’icumbi, iy’urugendo n’iy’ubuyobozi.
Iyo ngingo yerekana ko indamunite y’ubuyobozi iboneka hafashwe umushahara fatizo umukozi yahabwaga ugakubwa na 1,050156.
Ni ukuvuga ko niba umuntu yahembwaga y’amafaranga ibihumbi 300 Frw twihaye nk’umushahara fatizo agahabwa inshingano z’umuyobozi, haziyongeraho 315.046 Frw.
Ni amafaranga adafatwa nk’umushahara ariko atangwa buri kwezi.
MIFOTRA yasobanuye ko iyo ngingo na yari yumviswe nabi na bamwe bumvaga ko imishahara yabo igiye kwiyongera, yerekana ko nta kintu kiziyongera ku mishahara itahanwa ahubwo ko izo mpinduka zakozwe ngo bijyanishwe n’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo.
Iti “Impinduka zikubiye muri iri teka, zihuje n’impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo, hagamijwe ko umushahara abakozi ba Leta batahana udahinduka. Bityo nta kwiyongera cyangwa kugabanyuka k’umushahara iri tegeko riteganya. Agaciro k’iri teka gahera ku ya 1 Mutarama 2025 ari na yo tariki impinduka mu bwiteganyirize bwa pansiyo zatangiriye gushyirwa mu bikorwa.”
Imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo yari yiyongereye iva kuri 6% ijya kuri 12% by’umushahara w’umukozi.
Bisobanuye ko ayo umuntu yatahanaga, yagombaga kuvamo andi 6% yari yongereweho kugira ngo ajye ku musanzu we ariko ayo atahana mu ntoki akagabanyuka.
MIFOTRA isobanura ko izo mpinduka mu kubara indamunite zakozwe mu rwego rwo guhuza n’izo zo mu bwiteganyirize bwa pansiyo kugira ngo hatabaho igabanyuka ry’amafaranga umukozi yatahanaga.
Iri teka kandi ryagaragaje ko indamunite y’icumbi ku mukozi wa Leta izajya iboneka hafashwe umushahara fatizo ku mukozi ugakubwa na 0,2.
Bisobanuye ko wa muntu uhembwa 300.000 Frw mu gihe agize urugendo rwo kurara mu gihugu imbere ahabwa 60.000 Frw ku munsi.
Azajya ahabwa kandi indamunite y’urugendo iboneka hafashwe umushahara fatizo ugakubwa na 0,156274 Ni ukuvuga ko ari 46.882,2 Frw.
Ubusanzwe ayo mafaranga yatangwaga habazwe 1/7 cy’umushahara fatizo w’uwo mukozi.
Iryo teka kandi rishimangira ko Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ashobora kongera indamunite y’icumbi, iy’urugendo n’iy’ubuyobozi.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



