• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Rulindo: Akarere kanyomoje amakuru avuga ko hari abaturage bafunzwe mu buryo butemewe

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 29, 2026
in Amakuru
457 19
0
Rulindo: Akarere kanyomoje amakuru avuga ko hari abaturage bafunzwe mu buryo butemewe
659
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwamaganye ibyatangajwe n’umuturage wako witwa Habimana Vincent wavuze ko nyina na mushiki we baherutse gufungirwa mu biro by’umurenge.

Ni nyuma y’uko Habimana yatangaje ko Ubuyobozi bw’Akagari ka Karengeri mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo bwafatanyije n’umugore we kugurisha inka ye mu buryo avuga ko budakurikije amategeko.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Kugurisha iyo nka avuga ko byakurikiwe no gufungira nyina na mushiki we mu biro by’Umurenge wa Burega, ibintu abona ko ari akarengane kakorewe abo mu muryango we.

Ibibazo bishingiye ku makimbirane Habimana n’umugore we bamaramye imyaka itatu bafitanye. Byatangiye bananirwa kuba mu Mujyi wa Kigali bagasubira i Rulindo mu Murenge wa Burega bitewe n’amikoro make.

Bakomeje kugirana amakimbirane ashingiye ku bukene bigera ubwo ku itariki 7 Mata 2026 Habimana atorokanye umwana bafitanye w’umwaka n’igice bajya kuba i Musanze, umugore amujyana mu nkiko.

Mu gihe urubanza rwari rutaraba, ngo inka ya Habimana yabaga mu rugo iwabo yaje kugurishwa n’umugore we afatanyije n’ubuyobozi bw’Akagari ka Karengeri ku itariki 21 Gicurasi 2026.

Ati “Umugore wanjye na Gitifu w’Akagari baragiye ari nijoro bajya mu rugo inka bayigurisha ibihumbi 900 Frw nari narayiguze ibihumbi 250 Frw. Bamaze kuyigurisha bukeye mama na mushiki wanjye muto babajyana mu Murenge wa Burega babasinyisha ku ngufu ngo bemeze ko inka yahawe umugore wanjye. Bamaze kubasinyisha barabafungiranye aba-DASSO bashyiraho n’ingufuri babarekura Saa Moya z’ijoro.”

Uwo mugabo avuga ko yarenganyijwe, inka ye yaguze atarabana n’umugore we ikagurishwa atabizi ndetse n’abo mu muryango we bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko yatanze ikirego ariko Akarere ka Rulindo ntikamusubize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengeri, Ingabire Laurence, yahakanye yivuye inyuma ibyo gufatanya n’umugore wa Habimana kugurisha inka avuga ko ubuyobozi butakora iryo kosa.

Yagaragaje ahubwo ko Habimana afite inka zirenze imwe ndetse ko ava mu rugo yasize na we akubise umugore aramuvuna anagurisha inka imwe nyuma umugore akagurisha indi yivuza.

Yongeyeho ko babizi ko uyu muryango ufite amakimbirane y’ibyo abawugize batumvikanaho ariko ko bisaba ko uwo mugabo asubira mu rugo bakabafasha gukemura ibibazo bafitanye.

Byashimangiwe na Meya w’Akarere ka Rulindo, Uwanyirigira Judith yavuze ko ikibazo cya Habimana bakizi ariko ko harimo ibitari ukuri kuko yavuye mu rugo rwe akubise umugore bikomeye ndetse ko ibyo gufungira abo mu muryango mu murenge nta byabayeho.

Ati “Uwo mugabo arabizi ko yagiye akubise umugore rero yagurishije iyo nka kugira ngo yivuze ubuyobozi turabizi. Na ho ibyo avuga byo gufungira nyina na mushiki we mu murenge si byo kuko kuvuga ibintu ni kimwe no kuba ari ukuri ni ikindi. Ntabwo dufungira abantu mu murenge.”

Previous Post

Ukuri ku makuru y’izamuka ry’imishahara y’abakozi ba Leta

Next Post

Gatsibo: Abaturage babiri bafunzwe bakekwaho gutera amazirantoki mu rugo rwa mudugudu

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Gatsibo: Abanyerondo batatu barakekwaho kwica umuntu

Gatsibo: Abaturage babiri bafunzwe bakekwaho gutera amazirantoki mu rugo rwa mudugudu

Please login to join discussion

Recommended

Kamonyi: Umusore yagiye gukiza abantu barwanaga bahita bamutera icyuma mu mutima arapfa

Kamonyi: Abantu 27 bagumuraga abaturage bakwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye zishishikariza abantu kutitabira gahunda za Leta zirimo nko gufata indangamuntu batawe muri yombi

November 25, 2025
U Buhinde: Abantu 8 baturikanwe n’igisasu cyari giteze mu modoka abandi benshi barakomereka

U Buhinde: Abantu 8 baturikanwe n’igisasu cyari giteze mu modoka abandi benshi barakomereka

November 10, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In