• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Abarimu bigisha mu mashuri abanza bagomba kuba bararangije kaminuza: REB igiye gukora impinduka mu burezi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 24, 2026
in Amakuru
661 50
0
Abarimu bigisha mu mashuri abanza bagomba kuba bararangije kaminuza: REB igiye gukora impinduka mu burezi
984
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko uburyo abarimu bigisha mu mashuri abanza bategurwa, igihe kigeze ngo buvugururwe kuko imyaka biga ari mike ikeneye kongerwa. Yavuze ko mu mavugurura ateganywa, umuntu wigisha mu mashuri abanza, agomba kuzajya abanza kurangiza kaminuza.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa byo mu 2024/2025, yashyizwe hanze ku wa 30 Werurwe 2026, igaragaza ko ibigo by’amashuri bigeze kuri 4.996 harimo 2.083 bifashwa na Leta ku bw’amasezerano, ibindi 1576 bya Leta, naho 1.337 akaba amashuri yigenga.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Kugeza mu Ukuboza 2025, abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari 133.029 barimo abize amashuri yisumbuye gusa 71.011, abafite icyiciro cya mbere cya kaminuza bari 10.667, mu gihe abari bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ari 21.147.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr Mbarushimana Nelson, yabwiye RBA ko gahunda ikoreshwa mu gutegura abarimu mu mashuri nderabarezi ikwiye kuvugururwa ikajyanishwa n’igihe.

U Rwanda rufite amashuri nderabarezi 16 yoherezwamo abanyeshuri barangije icyiciro rusange, nyuma y’imyaka itatu bagahabwa uburenganzira bwo kwigisha mu mashuri abanza.

Dr Mbarushimana yasobanuye ko igihe abiga mu mashuri nderabarezi bamara bari ku ishuri ari gito ugereranyije n’ahandi uko bimeze, bityo hari gukorwa ubushakashatsi ngo cyongerwe.

Ati “Biga kugira ngo bazajye kwigisha mu mashuri abanza ariko iyo urebye igihe bamara ku ishuri ugereranyije no mu karere no ku Isi hose usanga kikiri gito. Ibyo rero na byo turi kubirebaho, dukora ubushakashatsi, tunabinoza neza.”

Kuva mu 2024, Uganda yatangiye urugendo rwo kugira abarimu bize nibura icyiciro cya kabiri cya kaminuza ku bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza.

Abasanzwe mu kazi badafite impamyabumenyi z’iki cyiciro bahawe imyaka 10 yo kuzaba barazibonye.

Muri Kenya ho umwarimu wo mu mashuri abanza yiga mu ishuri nderabarezi imyaka itatu nk’uko bikorwa mu Rwanda.

Abanyeshuri bajya mu mashuri nderabarezi mu Rwanda ni ababa barangije icyiciro rusange, Tronc Commun bakiga imyaka itatu.

Dr Mbarushimana ati “Mu bindi bihugu, hari abiyongeraho imyaka ibiri cyangwa ine. Bishaka kuvuga ko hari abigisha mu mashuri abanza bafite A1 cyangwa se bafite A0. Kwigisha ntabwo ari ibintu byoroshye.”

“Buriya iyo mubona umuganga kwa muganga avura umurwayi akamubaga, agashyiramo ikinya akagira urugingo avanamo akarusubizamo, buriya no ku ishuri nubwo mutabona izo mashini ibyo byose biba biri mu mahugurwa ahabwa umwarimu.”

Dr Mbarushimana yavuze ko amashuri abanza ari wo musingi w’uburezi kuko ari ho abana bigira gusoma, kwandika no kubara.

Ati “Igihe rero bagize abarimu beza bashoboye, ni ha handi nibakomeza mu mashuri yisumbuye bakajya muri aya mashami [learning pathways] bazihitamo bikazatuma hari abakomeza muri TVET abandi bagakomeza mu mashuri makuru bityo tukazagira umunyarwanda ushoboye kandi ushobora kuziteza imbere akazateza imbere n’igihugu.”

Abajijwe niba mu minsi iri imbere umuntu wize amashuri nderabarezi muri Kaminuza ashobora kuzajya avayo akajya kwigisha mu mashuri abanza yagize ati “ni ko bimeze.”

Impinduka zigamije kuziba icyuho cyari mu masomo yigishwa

Impinduka zakozwe mu burezi mu mwaka ushize zasize amasomo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ahawe undi murongo, havaho impuzamasomo [combinations] hatangira uburyo bushya bwiswe Learning Pathways.

Dr Mbarushimana ati “Ubushakashatsi twakoze no guhuza n’ibibera hirya no hino mu bihugu bidukikije n’ahandi hose ku Isi twasanze mu by’ukuri hari inenge zari zihari zidafasha umunyeshuri kubasha kubohoka, kugira ibyo ahitamo mu buryo bwisanzuye, izo zose rero uko ari 10 twashyizeho ibyiciro by’imyigire twita ‘learning pathways’ bitatu, harimo imibare na siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.”

Muri siyansi harimo udushami tubiri, ni ukuvuga imibare, ubugenge, ubumenyamuntu n’ubutabire; aka kabiri kakaba imibare ubugenge, ubumenyi bw’Isi n’ubukungu.

Ati “Umwana wiyumvamo ko ashaka kwiga siyansi azajya muri icyo cyerekezo. Icyo gihe bizamuha ubushobozi bwo guhitamo ibyo yakomeza ageze muri kaminuza.”

REB ivuga ko aya mavugurura yatumye abarimu ku masomo amwe n’amwe basaguka kuko ubu niba amashuri abiri yo ku rwego rumwe agiye kwiga isomo rimwe bose bahurizwa mu cyumba cy’ishuri bakigana barangiza abasuye bagasubira mu cyabo, mu gihe mbere byasabaga abarimu babiri.

Previous Post

Huye: Umugabo arakekwaho kwiyicira umugore warumutwitiye

Next Post

Perezida w’u Burundi yahanganye n’Umurundi wiyise ‘Imbwa Itukura’ ku mbuga nkoranyambaga

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Perezida w’u Burundi yahanganye n’Umurundi wiyise ‘Imbwa Itukura’ ku mbuga nkoranyambaga

Perezida w’u Burundi yahanganye n’Umurundi wiyise ‘Imbwa Itukura’ ku mbuga nkoranyambaga

Please login to join discussion

Recommended

Umugabo yagiye gukiza umugore n’umugabo barwanaga birangira ahasize ubuzima

Kicukiro: Umukozi wo mu rugo yishe mugenzi we bakoranaga amuhisha mu isanduku

December 21, 2025
Rubavu: Inyubako yakorerwagamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro

Rubavu: Inyubako yakorerwagamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro

February 16, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In