• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

“Amerika ikwiye kongera gutekereza niba politiki yo kwigumura hari icyo itanga” Ramaphosa abwira Trump

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 13, 2025
in Amakuru
432 27
0
“Amerika ikwiye kongera gutekereza niba politiki yo kwigumura hari icyo itanga” Ramaphosa abwira Trump
636
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuze ko politiki yo kwigumura ntacyo yagezaho ubwo yasubizaga icyemezo cya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kutitabira inama y’abakuru b’ibihugu bya G20 izabera i Johannesburg muri uku kwezi.

Trump yatangaje ko nta muyobozi n’umwe wa Amerika uzitabira iyo nama izaba tariki ya 22 na 23 Ugushyingo 2025, ashingiye ku birego bivuga ko abazungu bari gutotezwa muri Afurika y’Epfo. Mbere yari yavuze ko azahagararirwa na Visi Perezida, JD Vance.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Perezida wa Amerika yavuze ko abazungu bo muri Afurika y’Epfo bari gukorerwa jenoside, kandi ko bamburwa imitungo yabo irimo imirima, mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko badahabwa ingurane.

Yagize ati “Nta muyobozi muri Guverinoma ya Amerika uzitabira mu gihe uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa.”

Uyu Mukuru w’Igihugu aherutse gutangariza ku mbuga nkoranyambaga ko biteye isoni kuba Afurika y’Epfo igiye kwakira iyi nama, kandi ko iki gihugu kitakabaye kiba mu ihuriro G20.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yasubije ko ibyo birego by’ubwicanyi bukorerwa abazungu ari ibinyoma bidafite ishingiro na rito, isobanura ko nta muhinzi w’umuzungu wambuwe ubutaka bwe adahawe ingurane.

Ubwo Ramaphosa yari hanze y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, yavuze ko Amerika ari yo izahombera mu kubura muri iyi nama kandi kwigumura kwayo kudashobora kuyibuza kuba no gutanga umusaruro mwiza.

Yagize ati “Birababaje ko Amerika yafashe icyemezo cyo kutitabira inama ya G20. Umuntu yatekereza ko inama ya G20 itazaba kubera kutitabira kwa Amerika. Inama ya G20 izaba, abandi bakuru b’ibihugu bose bazaba bari hano. Ku iherezo, tuzafata ibyemezo by’ingenzi kandi kutitabira ni igihombo cyabo.”

Perezida wa Afurika y’Epfo yagaragaje ko bibabaje kuba igihugu gikomeye nka Amerika kiri kwihunza uruhare rukomeye cyakabaye kigira mu gukemura ibibazo bibangamiye Isi.

Ati “Amerika ikwiye kongera gutekereza niba politiki yo kwigumura hari icyo itanga, kubera ko uko mbizi, ntacyo itanga.”

Afurika y’Epfo ni yo iyoboye G20 muri uyu mwaka. Ni ubwa mbere inama y’iri huriro ry’ibihugu bikize ku Isi izaba ibereye ku mugabane wa Afurika.

Perezida Trump si we wenyine uzasiba iyo nama. Inshuti ye, Perezida wa Argentine, Javier Milei, na we yavuze ko atazayitabira, ahubwo azohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Pablo Quirno.

Previous Post

RDC: Abasirikare bagaragaye bari kwiba banki

Next Post

Musanze: SEDO, DASSO n’abayobozi b’imidugudu 2 batawe muri yombi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Musanze: Umusore bamuriganyije amafaranga 1,500 Frw ahita yiyahura

Musanze: SEDO, DASSO n'abayobozi b'imidugudu 2 batawe muri yombi

Please login to join discussion

Recommended

Kicukiro: Rurageretse hagati ya Padiri n’umugabo umushinja kumusambanyiriza umugore

Kicukiro: Rurageretse hagati ya Padiri n’umugabo umushinja kumusambanyiriza umugore

September 20, 2025
Israel Mbonyi yakiririye agakiza mu bwiherero bwo ku ishuri

Israel Mbonyi yakiririye agakiza mu bwiherero bwo ku ishuri

October 31, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In