• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Bugesera: Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 20, 2026
in Amakuru
485 5
0
Bugesera: Abantu 8 barakekwaho kwica uwo bitaga umujura bamutwitse
678
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage batatu bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umugabo w’imyaka 40 bakekaga ko ari umujura bikamuviramo urupfu.

Ibi byamenyekanye mu ijoro rya tariki ya 18 Gicurasi 2026 aho byabereye mu Mudugudu wo Kurugenge mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

You might also like

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yemeje ko aba baturage batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho ko inkoni bakubise umugabo bitaga umujura ari zo zamwishe.

SSP Twizeyimana yagize ati “Tariki ya 18 Gicurasi 2026 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hari abantu bateze umugabo afite ibiti by’imishoro kubera ko bakekaga ko ari umujura baramukubita, babonye asa nk’urembye bamujyana iwe bamujugunya ku irembo, byageze saa Yine z’ijoro umuryango we uhamagara Polisi bayimenyesha ko yitabye Imana, dukurikiranye amakuru dusanga hari abamukubise bose twabafashe tubashyikiriza RIB, ubu bari gukorwaho iperereza.’’

SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko bibabaje kuba muri iki gihe hari abantu bagitekereza kwihanira, yibutsa buri wese ko nta muntu wemerewe kwihanira ko hari inzego zibishinzwe kandi ziri hafi ya buri muturage.

Ati “ Abantu bakwiriye kwirinda ibikorwa by’urugomo bivamo imfu, niba hari umuntu ukekaho ubujura cyangwa ibindi byaha abantu nibirinde kwihutira gukubita ahubwo bamushyikirize inzego z’umutekano akurikiranwe mu mategeko. Iyo umukubise bishobora kumuviramo urupfu nawe ugafungwa. Polisi n’izindi nzego barahari ngo babafashe.’’

Kuri ubu aba baturage batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje ngo baryozwe iki cyaha bakoze. Umugabo bikekwa ko yishwe n’inkoni yari asanzwe afite umugore n’abana.

Previous Post

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko batatu barimo abanyamategeko babiri n’umushoramari waguze isoko ryo ku Mulindi miliyari 2.5 Frw rikwiye miliyari 7 Frw bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Next Post

RDC: Abarwayi ba Ebola batorotse ibitaro

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

by ISHIMWE MOISE
June 11, 2026
Next Post
RDC: Ebora yishe abantu 65

RDC: Abarwayi ba Ebola batorotse ibitaro

Please login to join discussion

Recommended

Muganga yasanze abakobwa barega umwana na Se ko babasambanyije babasimburanaho bakiri amasugi

Muganga yasanze abakobwa barega umwana na Se ko babasambanyije babasimburanaho bakiri amasugi

October 9, 2025
HEALTH PAPAR | SIMPLE VEGETABLES THAT CAN HELP TO REDUCE BELLY FAT

HEALTH PAPAR | SIMPLE VEGETABLES THAT CAN HELP TO REDUCE BELLY FAT

February 22, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In