Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko batatu barimo abanyamategeko babiri bakekwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro n’icyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ni ibyaha bishingiye ku igurishwa ry’umutungo wa Koperative CO-CPPAR ugizwe n’isoko ryubatswe ahazwi nko ku Mulindi.
Iryo soko ryari rifite agaciro ka miliyari zirenga 7 Frw ariko ryagurishijwe miliyari 2,5 Frw gusa muri Cyamunara.
Abaregwa ni Me Bagomora Bigirumwami Charles, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste n’umushoramari wari waguze iryo soko, Nkeramihigo Jean Bosco.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rigikomeje ndetse hakaba n’impungenge ko batoroka ubutabera.
Mu 2022, Me Bagomora Bigirumwami Charles yahawe inshingano yo kwegeranya no kugabanya umutungo w’iyo koperative kuko yari imaze gushyirwa mu bihombo.
Mu gushyira mu bikorwa icyo cyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi ni bwo bikekwa ko yakoze ibyo byaha.
Imitungo yagombaga kugurishwa harimo isoko ryo ku Mulindi n’ibirikubiyemo. Me Bagomora yashatse umuhesha w’inkiko, Habimana Vedaste amuha akazi ko kurigurisha mu cyamunara.
Ubushinjacyaha bwo bwasobanuye ko bumvikanye ko Cyamunara izakorwa hifashishijwe amabahasha kandi harashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga nk’uburyo bukurikije amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibyirengagijwe bijyanye n’amategeko mu kugurisha umutungo ari naho bakoreye icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko umutungo wagurishijwe amafaranga make cyane ugereranyije n’agaciro wari ufite kuko wagurishijwe kuri 2.520.000.000 Frw mu gihe igenagaciro ryateganyaga agaciro k’arenga miliyari 7 Frw.
Kuri Habimana Vedaste, Ubushinjacyaha bumushinja gukoresha cyamunara adakurikije amategeko no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, aho yemereye umushoramari wari watsinze muri cyamunara kurenza iminsi igenwa n’itegeko yo kuba yamaze kwishyura.
Bwagaragaje ko umushoramari yishyuye nyuma y’iminsi 10 aho kuba itatu.
Nkeramihigo we yagaragaje ko adakwiye gukurikiranwa kuko yitabiriye Cyamunara akaba ari we utsinda bityo ko nta cyaha kirimo na cyane ko uwamukurikiye muri yo, yamurushagaho amafaranga menshi.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe ku wa 19 Gicurasi 2026, rwategetse ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.
Rwategetse kandi ko abaregwa uko ari batatu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.
Abaregwa bafite iminsi itanu yo kuba bajuririra icyemezo cy’Urukiko mu gihe bataba banyuzwe n’imikirize yacyo.














