Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvuga ko mu gihe Iran itakurikiza ibikubiye mu byo Amerika iyisaba ashobora kongera gusubukura ibitero bya gisirikare kuri iki gihugu.
Ibi yabigarutseho ku wa 2 Gicurasi 2026 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho yabazwaga ibijyanye n’aho amasezerano bagomba kugirana na Iran ageze.
Yagize ati “Bambwiye ibigize amasezerano ndetse bagiye kubimpa mu buryo bwanditse neza.”
Ubwo bamubazaga niba ashobora kongera kugaba ibitero kuri Iran, yasubije ko igihe icyo gihugu kitakomeza kwitwara neza kigakora ibintu bidakwiye bashobora kongera kubisubukura.
Ati “Ntabwo nshaka kubivugaho. Icyo nshatse kuvuga ni uko ntashobora kubibwira umunyamakuru gusa igihe bashobora kwitwara nabi, bagakora ikintu kibi, ibyo birashoboka ko twakongera kubatera nta kabuza.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wo muri Iran yavuze ko igihugu cye cyemeye ko kizongera kwemerera ko ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli bwongera gukoresha umuhora wa Hormuz ndetse na Amerika igaharika kuyigabaho ibitero, ariko ingingo zijyanye no guhagarika gukora intwaro za nucléaire zazaganirwaho nyuma, gusa ibyo Trump yabiteye utwatsi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Donald Trump, yavuze ko badashobora kwemera ibyo Iran iri gusaba muri aya masezerano kubera ko iki gihugu kitari cyishyura ikiguzi cyose cy’ibyo cyakoze.
Iran ikomeje gufunga inzira ya Hormuz ifatwa nk’inkingi ya mwamba mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli mu Isi.
Igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli cyazamutseho 7%, kirenga 126$, biba ubwa mbere bibayeho kuva mu 2022 ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.














