• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Donald Trump yisubiyeho ku cyemezo cyo gutera Iran

OMEGA BOY by OMEGA BOY
January 18, 2026
in Amakuru
459 4
0
President Trump has imposed sanctions on Russia
642
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yavuze ko yahisemo kutagaba ibitero kuri Iran, ndetse ashimangira ko icyemezo yagifashe wenyine, kuko atigeze agirwa inama n’ibindi bihugu mu gufata uwo mwanzuro.

Ibi yabivuze nyuma y’amakuru yatangajwe avuga ko ibihugu bitandukanye birimo Qatar, Arabie Saoudite, Oman, Misiri ndetse na Israel byamusabye kudatera Iran.

You might also like

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

Trump yari amaze igihe kinini atangaza ko ashobora kugaba igitero cya gisirikare kuri Iran, mu gihe cyose yaba itangiye guhohotera abaturage bayo bamaze igihe bigaragambya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yavuze ko icyemezo cyo kudatera Iran yafashe cyaturutse kuri we gusa.

Ati “Nta muntu wabinyumvishije (kudatera Iran) ni njye wafashe umwanzuro.”

Trump yongeyeho ko kuba Iran yarasubitse gahunda yo guhanisha igihano cy’urupfu bamwe mu bakoze iyi myigaragambyo, byagize uruhare runini mu guhindura icyemezo cye.

Ati “Ejo hashize byari biteganyijwe ko hazanyongwa abantu 800. Nta n’umwe bamanitse. Barabihagaritse. Nubaha iki kintu cyo kuba barabihagaritse.”

Ku wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yatangarije Fox News ko nta gahunda ihari yo kunyonga abigaragambya.

Araghchi yavuze ko ituze ryatangiye kugaruka muri Iran, gusa ashinja ibihugu birimo Amerika na Israel uruhare mu guhembera iyi myigaragambyo.

Trump kandi yabajijwe niba isezerano rye ryo gufasha abigaragambya muri Iran akirikomeyeho, asubiza agira ati “Tuzareba aho ibintu bigana”.

Previous Post

Serumogo Ally yatandukanye na Rayon Sports

Next Post

Uganda: Internet yasubiyeho

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

by ISHIMWE MOISE
June 11, 2026
Next Post
Uganda: Internet yasubiyeho

Uganda: Internet yasubiyeho

Please login to join discussion

Recommended

Musanze: Umusore bamuriganyije amafaranga 1,500 Frw ahita yiyahura

Musanze: Umugabo yasanganywe igihanga cy’Inka yibwe

October 20, 2025
RIB yahakanye amakuru yavugaga ko yahamagaje G Tuff kubera indirimbo iri kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

RIB yahakanye amakuru yavugaga ko yahamagaje G Tuff kubera indirimbo iri kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

March 10, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In