• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Évariste Ndayishimiye yaburiwe n’aba Perezida bagenzi be ko umugambi wo gutera u Rwanda afite ushobora kumusiga mu bibazo bikomeye

ISHIMWE MOISE by ISHIMWE MOISE
April 23, 2026
in Amakuru
600 25
0
Évariste Ndayishimiye yaburiwe n’aba Perezida bagenzi be ko umugambi wo gutera u Rwanda afite ushobora kumusiga mu bibazo bikomeye
866
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zizi ibijyanye n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba aravuga ko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, aherutse kuganirizwa n’abayobozi bakuru b’ibihugu by’ibituranyi ku bijyanye n’umubano utifashe neza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Nk’uko ayo makuru yizewe dukesha ikinyamakuru Bwiza  abivuga , Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, bagiranye ibiganiro byihariye na Ndayishimiye, bamusaba gutekereza ku ngaruka zishobora guterwa n’icyakongera umwuka mubi mu karere.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Bivugwa ko Perezida Museveni yaburiye Ndayishimiye ko abari kumukoresha ngo azatere u Rwanda bamushuka, ndetse ko bizarangira yicujije. Ngo yamuburiye kandi ko niba ashaka ko ubutegetsi bwe burangira yatera u Rwanda.

amakuru akomeza avuga ko  Ruto yamweruriye akamubwira ko atazi u Rwanda, ndetse ko mu minsi itatu gusa aruteye intambara yaba irimo kubera i Bujumbura we arimo guhungira muri Tanzania.

Ngo yanabwiwe ko niba azi ukuntu abarwanyi ba M23 bakomeye, ingabo z’u Rwanda zikomeye nka bo inshuro ijana. Perezida Museveni we ngo yihanangirije mugenzi we w’u Burundi, amumenyesha ko akarere kadakeneye kujya mu ntambara.

Bivugwa ko Museveni yagaragaje impungenge ku makuru ari kuvugwa ajyanye n’imigambi ya gisirikare, amusaba kwirinda ibyatuma igihugu cye cyisanga mu bibazo bikomeye. Ku ruhande rwa Ruto, we ngo yibanze ku ngaruka z’intambara ku mutekano w’akarere, ashimangira ko hakenewe inzira z’ibiganiro aho gukoresha imbaraga za gisirikare.

Ibi kandi bije bikurikira inkuru imaze iminsi ivugwa ko U Bubiligi bwahaye ibikoresho u Burundi birimo drone bazifashisha batera u Rwanda.

Ibi biganiro bije mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru atandukanye ku mubano umaze igihe utameze neza hagati ya Gitega na Kigali, aho impande zombi zakomeje kugaragaza kutizerana.

Umubano w’ibihugu byombi wazambye cyane kuva mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi hadukaga ibibazo bya politiki byatewe n’iyamamaza rya mpanda ya gatatu ya nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Icyo gihe, u Rwanda rwakiriye umubare munini w’impunzi z’Abarundi.

Kuva icyo gihe, u Burundi n’u Rwanda byagiye bishinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa buri ruhande. U Burundi bushinja u Rwanda gufasha RED-Tabara, mu gihe u Rwanda rushinja u Burundi gukorana n’umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo ibi birego bikomeje kuvugwa, nta ruhande na rumwe ruremera ku mugaragaro ibyo rushinjwa, buri gihugu kigashimangira ko giharanira umutekano wacyo.

Hagati aho, hari amakuru avuga ko u Burundi bwaba buri gushaka kongera ubushobozi bwa gisirikare binyuze mu bufatanye n’ibindi bihugu, nubwo aya makuru ataremezwa ku mugaragaro.

Abasesenguzi b’akarere bagaragaza ko gukomeza ibiganiro bya dipolomasi ari bwo buryo bwizewe bwo kugabanya umwuka mubi no kwirinda ko havuka amakimbirane ashobora kugira ingaruka ku karere kose.

Previous Post

Moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Next Post

Trump yahaye Iran iminsi itatu yo kwitekerezaho

ISHIMWE MOISE

ISHIMWE MOISE

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Trump yahaye Iran iminsi itatu yo kwitekerezaho

Trump yahaye Iran iminsi itatu yo kwitekerezaho

Please login to join discussion

Recommended

Kicukiro: Umugabo utamenyekanye imyirondoro yasanzwe muri ruhurura yapfuye

Kicukiro: Umugabo utamenyekanye imyirondoro yasanzwe muri ruhurura yapfuye

October 11, 2025
Kayonza: Umusaza w’imyaka 70 arakekwaho gusambanya umwuzukuru we agahita atoroka

Kayonza: Umusaza w’imyaka 70 arakekwaho gusambanya umwuzukuru we agahita atoroka

August 17, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In