• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 23, 2026
in Amakuru
529 28
0
Moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda
771
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, abantu bakayoboka izikoresha amashanyarazi.

Muri Mutarama 2025 ni bwo hafashwe icyemezo cyo kutongera gutanga impushya kuri moto nshya zikora ubucuruzi (taxi moto) zikoresha lisansi mu Mujyi wa Kigali.

You might also like

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

Ni icyemezo cyafatiwe abashya bashaka kwinjira mu kimotari, bivuze ko umuntu mushya ugiye gukora ikimotari iyo agiye kuri RURA gushaka ibyangombwa, asabwa ko moto akoresha iba iy’amashanyarazi.

Amb Uwihangaye yagaragaje ko icyo cyemezo kiri gutanga umusaruro kandi ko mu gihe cya vuba icyo cyemezo kizaba cyamaze gufatwa ku rwego rw’Igihugu.

Ati “Muzi ko Leta yafashe icyemezo ko moto zitwara abantu zigomba kuba ari iz’amashanyarazi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Mu minsi ya vuba tugiye kwangura iyo ngamba ibe iy’igihugu cyose. Ntihagire moto yongera kwinjira mu gihugu itari iy’amashanyarazi, n’izitwara abantu mu gihugu hose bibe bityo.”

Yongeyeho ati “Isoko rimaze gufata, hari abazana moto, hari abakora ibyo gutanga umuriro, ntabwo ushobora kuvuga ko byera ngo de, ariko isoko rimaze gukura ku buryo dushobora kubyagura.”

Imibare yerekana ko nibura mu mwaka wa 2025, mu Rwanda hagurishijwe moto 14.031 bingana n’izamuka rya 28% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Umubare munini w’izi moto zacurujwe ni izikoresha amashanyarazi, cyane ko zimaze kwiyongera ku kigero cya 686% kuva zagera mu Rwanda nk’uko urubuga ‘motorcyclesdata’ rubigaragaza.

Iyo hafashwe icyemezo cyo guhagarika kwandika moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli nka bumwe mu buryo bwo gutwara abagenzi, izisanzwe zemerewe gukora zo zikomeza umurimo nk’uko bisanzwe.

Previous Post

Nyagatare:Arahigwa bukware nyuma yo kugurisha abaturage inyama z’inka yasaze zikabashyira mu kaga

Next Post

Évariste Ndayishimiye yaburiwe n’aba Perezida bagenzi be ko umugambi wo gutera u Rwanda afite ushobora kumusiga mu bibazo bikomeye

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

by ISHIMWE MOISE
June 11, 2026
Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi
Amakuru

Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi

by OMEGA BOY
June 11, 2026
Next Post
Évariste Ndayishimiye yaburiwe n’aba Perezida bagenzi be ko umugambi wo gutera u Rwanda afite ushobora kumusiga mu bibazo bikomeye

Évariste Ndayishimiye yaburiwe n'aba Perezida bagenzi be ko umugambi wo gutera u Rwanda afite ushobora kumusiga mu bibazo bikomeye

Please login to join discussion

Recommended

Sénégal yambuwe igikombe cya Afurika cya 2026

Senegal yateye utwatsi icyemezo cya CAF cyo kuyambura igikombe

March 19, 2026
Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko birukanwe ku kazi, abandi 15 bahabwa inshingano zitandukanye mu rwego rw’ubucamanza

Abacamanza babiri n’umwanditsi w’urukiko birukanwe ku kazi, abandi 15 bahabwa inshingano zitandukanye mu rwego rw’ubucamanza

January 2, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

June 11, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In