Abarimu bigisha mu kigo cy’amashuri abanza ya MUNINI giherereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo barashinja umuyobozi w’ikigo gutonesha bamwe kugeza ubwo abandi bimwa nibyo bahenewe na Leta.
Iki kigo gifite abarimu barenga 45 barakajwe cyane nuko umuyobozi wabo ariwe KAGOYIRE ALPHONSINE yabimye Mashine (computer) zari zatanzwe na REB muri gahunda yo kuzamura ireme ry’ ubureze binyuze mu ikoranabuhanga.
Aba bariku bavuga ko REB yatanze imashini zingana n’umubare w’abarimu ariko umuyobozi w’ikigo ahitamo kuziha abasaga 8 abandi arabihorera bikaba byarazamuye umwuka mubi mu kigo ndetse no mu bakozi bacyo.
Izi mashini bagombaga kuzitangirana iki gihembwe kugirango bagumye bihugure ku buryo bushya bw’ imyigire n’imyigishirize.
Aba barimu kandi batifuje ko tugaragaza amazina yabo kubw’umutekano wabo bakomeza bavuga ko uyu muyobozi akoresha cyane igitugu n’ikimenyane mu barimu aho bavuga ko amanota y’imihigo atangwa bitangendeye ku mategeko ahubwo agendera ku marangamutima ye ndetse nabamuha amakuru atariyo bamuteranya n’abandi bagamije kwikundwakaza ibi bikaba byaratumye hari abarimu badindira kandi mu byukuri ntampamvu ihari.
Bakomeza bavuga ko kandi n’amahuhugurwa adatinya kohereza abo ashatse batanigisha isomo riba ryateguriwe ayo mahugurwa hakaba hari abarimu bamaze imyaka myinshi bataritabira amahugurwa na rimwe kandi bayagenewe agahora yoherezayo bamwe gusa
Banavugako kandi bacecetse igihe kinini ariko bamaze kurambirwa ibibera muri iki kigo.
Mu kiganiro cyihariye twagiranye n’umuyobozi wiri shuri mu cyumweru gishize yadutangarije ko abarimu binubira imikorere ye ari abatamushakira ibyiza atwizeza ko bitarenze none kuwa 7/10/2025 araba yamaze gutanga mudasobwa zose.




![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



