Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko hari cyamunara y’ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (Operations) bya Polisi binyuranye.
Cyamunara izabera aho ibinyabiziga biparitse mu Gatsata, kuva tariki ya 22 Ukwakira 2025 kugeza 24 Ukwakira 2025.
Gusura ibyo binyabiziga bizatangira tariki ya 08 kugeza 21 Ukwakira 2025.
Polisi y’u Rwanda Kandi iributsa abantu bose ko itegeko riteganya ko ikinyabiziga cyafatiwe iyo kirenzeje igihe cy’ukwezi muri parikingi ya Polisi gitezwa cyamunara.
Turagira inama abantu bose bafite ibinyabiziga byafatiwe ko bakwegura ibiro bibishinzwe bakumvikana uko icyatumye bifatirwa cyakemuka mbere yo gutezwa cyamunara.
Turasaba kandi abantu bose bishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiwemo ko bakwihutira kujyana inyemezabwishyu aho ibinyabiziga biparitse bagatwaraho ibinyabiziga byabo.
Yasoje iri tangazo yibitsa ko kwiyitirira ikinyabiziga kitari icyawe bifatwa nk’icyaha cy’ubujura gihanishwa n’amategeko.



![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



