• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Gatsibo: Abaturage babiri bafunzwe bakekwaho gutera amazirantoki mu rugo rwa mudugudu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 29, 2026
in Amakuru
489 15
0
Gatsibo: Abanyerondo batatu barakekwaho kwica umuntu
698
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage babiri bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi barimo umusore na nyina, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gutera amazirantoki kwa Mudugudu.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 28 Gicurasi 2026 bibera mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi wo mu Karere ka Gatsibo.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinunga, Hagumiriza Aaron, yavuze ko atari ubwa mbere umwe mu bamennye aya mazirantoki iwe ayahamena kuko no mu byumweru bitatu bishize yari yabikoze. Yavuze ko igituma amwibasira ari uko uyu muyobozi akunze kumufata yibye akamushyikiriza inzego z’umutekano.

Yavuze ko bayajyanye mu kijerekani ku buryo inzu yose yanukaga cyane. Ati “ Uwabihamennye rwose twamubonye turanamwirukankana turi kumwe n’imbwa, tugeze iwe yinjira mu nzu arakinga dutinya kumusangayo, twahise duhamagara ubuyobozi aba ari bwo bumukuramo bwamujyananye n’ikijerekani yakoreshaga.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Claude, yatangaje ko kugeza ubu abaturage babiri basanzwe bakekwaho ibikorwa by’urugomo ari bo batawe muri yombi bakekwaho kujugunya aya mazirantoki kwa Mudugudu.

Yagize ati “Bitwikiriye ijoro bamena amazirantoki ku muryango w’urugi amanuka mu nzu mu rugo rwa Mudugudu, kugeza ubu abamaze gufatwa bakekwa ni babiri. Abafashwe ni abagaragaraga mu bikorwa by’ubujura n’urugomo, umuyobozi w’Umudugudu rero inshuro nyinshi arabatanga bagahanwa bakurikiranyweho ibyo byaha baba bakoze, rero babikoze nko kumwihimuraho.’’

Gitifu Ndayisenga yihanangirije bamwe mu baturage bakora amakosa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabashyikiriza inzego z’umutekano bakabatwaramo umwikomo ku buryo hari n’abashaka kubasagarira, abibutsa ko na byo ubwabyo ari icyaha baba bakoze.

Ati “Iyo hari ibyaha abaturage bakurikiranyweho, ntabwo ibikorwa bikwiye kubaranga ari ukujya guhohotera ubuyobozi kuko na byo ubwabyo bigize icyaha, nta nubwo kuba ubuyobozi bwakoze inshingano zabwo bakwiriye kubibuziza, ikindi turabasaba kujya batanga amakuru kugira ngo ibitagenda neza bikosorwe.’’

Kugeza aba baturage bafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kiramuruzi, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane niba koko ari aba baturage bateye aya mazirantoki kwa Mudugudu.

Previous Post

Rulindo: Akarere kanyomoje amakuru avuga ko hari abaturage bafunzwe mu buryo butemewe

Next Post

Polisi yataye muri yombi abanyeshuri 8 bakekwaho gutwika amacumbi bararagamo, hagapfa 16

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Polisi yataye muri yombi abanyeshuri 8 bakekwaho gutwika amacumbi bararagamo, hagapfa 16

Polisi yataye muri yombi abanyeshuri 8 bakekwaho gutwika amacumbi bararagamo, hagapfa 16

Please login to join discussion

Recommended

Rusizi: Umugabo yishe umugore amuziza amafaranga 5,000 Frw

Rusizi: Umugabo yishe umugore amuziza amafaranga 5,000 Frw

September 6, 2025
Umusore w’imyaka 21 warashe amasasu kuri White House yishwe

Umusore w’imyaka 21 warashe amasasu kuri White House yishwe

May 24, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In