Abaturage babiri bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi barimo umusore na nyina, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gutera amazirantoki kwa Mudugudu.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 28 Gicurasi 2026 bibera mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi wo mu Karere ka Gatsibo.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinunga, Hagumiriza Aaron, yavuze ko atari ubwa mbere umwe mu bamennye aya mazirantoki iwe ayahamena kuko no mu byumweru bitatu bishize yari yabikoze. Yavuze ko igituma amwibasira ari uko uyu muyobozi akunze kumufata yibye akamushyikiriza inzego z’umutekano.
Yavuze ko bayajyanye mu kijerekani ku buryo inzu yose yanukaga cyane. Ati “ Uwabihamennye rwose twamubonye turanamwirukankana turi kumwe n’imbwa, tugeze iwe yinjira mu nzu arakinga dutinya kumusangayo, twahise duhamagara ubuyobozi aba ari bwo bumukuramo bwamujyananye n’ikijerekani yakoreshaga.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Claude, yatangaje ko kugeza ubu abaturage babiri basanzwe bakekwaho ibikorwa by’urugomo ari bo batawe muri yombi bakekwaho kujugunya aya mazirantoki kwa Mudugudu.
Yagize ati “Bitwikiriye ijoro bamena amazirantoki ku muryango w’urugi amanuka mu nzu mu rugo rwa Mudugudu, kugeza ubu abamaze gufatwa bakekwa ni babiri. Abafashwe ni abagaragaraga mu bikorwa by’ubujura n’urugomo, umuyobozi w’Umudugudu rero inshuro nyinshi arabatanga bagahanwa bakurikiranyweho ibyo byaha baba bakoze, rero babikoze nko kumwihimuraho.’’
Gitifu Ndayisenga yihanangirije bamwe mu baturage bakora amakosa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabashyikiriza inzego z’umutekano bakabatwaramo umwikomo ku buryo hari n’abashaka kubasagarira, abibutsa ko na byo ubwabyo ari icyaha baba bakoze.
Ati “Iyo hari ibyaha abaturage bakurikiranyweho, ntabwo ibikorwa bikwiye kubaranga ari ukujya guhohotera ubuyobozi kuko na byo ubwabyo bigize icyaha, nta nubwo kuba ubuyobozi bwakoze inshingano zabwo bakwiriye kubibuziza, ikindi turabasaba kujya batanga amakuru kugira ngo ibitagenda neza bikosorwe.’’
Kugeza aba baturage bafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kiramuruzi, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane niba koko ari aba baturage bateye aya mazirantoki kwa Mudugudu.














