• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Gatsibo: Umusore yabeshye umusaza baturanye ko yapfuye, bazanye isanduku ababwira ko wari umunsi wo kubeshya

ISHIMWE MOISE by ISHIMWE MOISE
April 2, 2026
in Amakuru
571 43
0
Gatsibo: Umusore yabeshye  umusaza baturanye ko yapfuye, bazanye isanduku ababwira ko wari umunsi wo kubeshya
850
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mudugudu w’Akagarama, akagari ka Bushobora, mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, haravugwa inkuru idasanzwe y’umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa cyubahiro wabeshye ko umuturanyi we yapfuye, bigatuma batumiza isanduku yo kumushyinguramo, yahagera  bagasanga ari muzima.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 01 Mata 2026, umunsi uzwi nk’uwo kubeshya. Amakuru avuga ko uwo musore yabwiye abantu ko hari umusaza uturanye na we witabye Imana, bituma abantu batangira imyiteguro yo kumushyingura.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Umwe mu baturage bahatuye yagize ati:
“Twabonye umuntu ushinzwe iby’amarimbi azanye isanduku, turamubaza ati “Ni nde wapfuye?”. atubwira ko ari Kajuga. Hashize iminota mike tubona agarutse, turongera turamubaza ati “bigenze bite?” adusubiza ati “ibimbayeho ni agahomamunwa, bambeshye, umuntu bavuga ko yapfuye none nsanze ari  muzima.’”

Bivugwa ko uwatumije iyo sanduku yahamagaye uyikora amusaba kuyitegura byihuse, ndetse anagura igitambaro cyo kuyitwikira. Iyi sanduku yaje ku ipikipiki, ariko uyizanye ageze aho yagombaga kujyanwa asanga bamubeshye.

Abaturage bagaragaje ko bababajwe n’iki gikorwa, bavuga ko kubeshya urupfu rw’umuntu ari ibintu bidakwiriye na gato, cyane cyane ko bishobora guteza ihungabana n’agahinda.

Bamwe bagize bati:
“Ibi ni urugomo rukomeye. Ntibikwiye ko umuntu abeshya ko undi yapfuye kandi akiri muzima. Umunsi wa 01 Mata wo kubeshya ukwiye kuvaho burundu niba ari uku bikorwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Madamu Urujeni Concole, yemeje aya makuru. Yavuze ko uwo musore w’imyaka 23 witwa Cyubahiro ari we wabeshye umugabo ukora amasanduku witwa Uwizeyimana, amubwira ko hari umusaza wapfuye amusaba kumushakira isanduku.

Yagize ati:”Ni byo, ayo makuru twayamenye. Uwo musore yabeshye avuga ko hari umuntu wapfuye, bituma batumiza isanduku. Ariko bageze aho basanga uwo bavuga ari muzima. Ubu uwo musore ari gushakishwa kugira ngo asabe imbabazi uwo yabeshyeye n’uwamuhombeje.”

Yakomeje agira inama abaturage kwirinda ibinyoma, cyane cyane ibijyanye n’urupfu, ashimangira ko bidakwiye kandi bishobora guteza ingaruka mbi.

Previous Post

Kampala: Umugizi wa nabi yasanze abana bane ku ishuri arabica

Next Post

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026

ISHIMWE MOISE

ISHIMWE MOISE

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026

Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026

Please login to join discussion

Recommended

Trump yahaye Iran iminsi itatu yo kwitekerezaho

Trump yahaye Iran iminsi itatu yo kwitekerezaho

April 23, 2026
Kicukiro-Kanombe: Abantu batatu baturikanwe ka Gas

Kicukiro-Kanombe: Abantu batatu baturikanwe ka Gas

December 9, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In