Polisi y’i Kampala muri Uganda, yatangaje ko yataye muri yombi umuntu ukekwaho kwica abana bane abateye ibyuma mu ishuri ry’inshuke riherereye muri uyu mujyi.
Ibi ubuyobozi bwa Polisi bwabitangaje binyuze mu itangazo bwashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 2 Mata 2026.
Yagize iti “Umuntu ukekwaho kwica aba bana yafashwe kandi impamvu yabimuteye ikomeje gukorwaho iperereza.”
Abana bapfuye bigaga mu ishuri riherereye mu gace ka Makindye.
Amwe mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu yerekanaga abantu benshi bababaye kubera ibyabaye harimo n’ababyeyi b’abo bana barimo kurira.














