Iran yisubiyeho ifunga inzira ya Hormuz ishinja Amerika kutubahiriza ibyari byemeranyijweho. Iyi nzira yari yafunguwe kuri uyu wa Gatanu.
Perezida Trump yaraye atangaje ko igihugu cye kizakomeza gufunga ibyambu bya Iran biherereye mu kigobe cya Persie. Iran nayo yahise ivuga ko niba Amerika itabifunguye, n’inzira ya Hormuz yongeye gufungwa.
Iran yari yafunguye uyu muhora mu gihe cy’iminsi 10 y’agahenge. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ubwato bwinshi bwari buri gukoresha iyi nzira butwaye ibikomoka kuri peteroli.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cya Iran Saa Yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu rigira riti “Repubulika ya Iran igendera ku matwara y’Idini ya Islam, nyuma y’amasezerano yemeranyijweho mu biganiro, yemeye kugaragaza ubushake mu gutanga inzira ku bwato butwaye ibikomoka kuri peteroli n’ubundi bwato bw’ubucuruzi bunyuze mu nzira ya Hormuz”.
Rikomeza rivuga ko nubwo bimeze bityo “Abanyamerika bakomeje ibyo bise ibikorwa byabo byo gufunga. Ku bw’ibyo, ibikorwa byo kugenzura inzira ya Hormuz byasubiye uko byari bimeze mbere bigenzurwa hakurikijwe amategeko akomeye y’igisirikare”
Rikomeza rivuga ko mu gihe cyose Amerika idashaka ko ubwato bugenda nta nkomyi, bukava muri Iran bujya aho bwerekeje, ubundi bukerekeza muri Iran, “inzira ya Hormuz irakomeza kugenzurwa mu buryo bwihariye kandi nk’uko byari bimeze mbere”.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



