• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Kimisagara: Umugore w’imyaka 39 yapfiriye mu ishyamba rya ‘Mont Kigali’ agiye gusenga

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 8, 2026
in Amakuru
518 21
0
Kimisagara: Umugore w’imyaka 39 yapfiriye mu ishyamba rya ‘Mont Kigali’ agiye gusenga
747
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 39 yapfiriye mu ishyamba ryo ku musozi wa Kigali  ‘Mont Kigali ‘ riri mu Murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge agiye mu masengesho.

Abaturage babwiye BTN TV ko uwo mugore yasize abwiye umugabo we ko agiye gusengera ku musozi nyuma yo kujyana abana ku ishuri ariko ari guterera, amanuka ku musozi agwa mu mukoki.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Umwe yagize ati “Hari abava mu ntara baje gusenga hano ku musozi, ni ukwihangana bakajya bajya ahantu hafi haringaniye. Twumvise ngo umuntu yahanutse avuye ruguru ku musozi dusanga byarangiye.”

Undi na we ati “Uyu yari umuturanyi. Asize abana, asize umuryango. Ikibazo kiri kuri uyu musozi ni uko abantu bahagize nk’urusengero, bakaba bahaza buri munsi.”

Abaturage bavuga ko muri aka gace hakazwa umutekano, hagakorwa irondo buri munsi hirindwa ko hari undi wahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris yavuze ko aha nyakwigendera yapfiriye hasanzwe hakorwa uburinzi n’abanyerondo .

Ati “Dusanzwe tubuza abantu bajya gusengerayo ndetse n’ahandi bajya gukora ibikorwa bitemewe.”

Yavuze ko haba uburinzi bw’irondo ariko hari ukuntu abaturage baca aho butari kugira ngo bazamuke umusozi yaba abo bajya gusenga, ndetse n’abandi bajya gukora ibindi bikorwa bitemewe byo kwiba amabuye y’agaciro.

Nyakwigendera yitwa Hagenimana Gaudence, hariya ngo yaguye bahise “Kuri Banguka ngutabare”, atuye hafi y’uriya musozi ahitwa Katabaro nk’uko abaturage babivuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris yakomeje agira ati “Turakangurira abaturage kwirinda ibikorwa byo kujya hariya hantu, ahantu hahanamye, hari imikingo, amabuye ndetse n’imikoki minini cyane nk’uko uyu nyakwigendera yawuguyemo.”

CIP Gahonzire yavuze ko umuryango wa nyakwigendera wemeye ko washyingura hatabayeho gukora isuzuma.

Abajya gusengera ku musozi n’ahandi bavuga ko baba bashaka gukurikiza Yesu/Yezu kuko na we ngo yihereraga, agasengera mu ishyamba kandi bizera ko ari bwo Imana irushaho kubasubiza mu byifuzo baba bafite.

Previous Post

Nyabihu: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amukase ijosi agahita atoroka

Next Post

Nyabihu: Umuyobozi w’ishuri arashinjwa gukubita umwarimu akamukomeretsa

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Nyabihu: Umuyobozi w’ishuri arashinjwa gukubita umwarimu akamukomeretsa

Nyabihu: Umuyobozi w'ishuri arashinjwa gukubita umwarimu akamukomeretsa

Please login to join discussion

Recommended

Perezida Paul Kagame yageze i Washington D.C – Amafoto

Perezida Paul Kagame yageze i Washington D.C – Amafoto

December 3, 2025
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA

September 25, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In