• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Miss Cadette n’umusore w’umunya-Iraq bari mu munyenga w’urukundo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
December 9, 2025
in IMYIDAGADURO
417 12
0
Miss Cadette n’umusore w’umunya-Iraq bari mu munyenga w’urukundo
595
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umukundwa Clemence wubatse izina ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette, akaba umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, akomeje gushimangira urukundo rwe n’umusore ukomoka muri Iraq witwa Ibrahim Mushtaq.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga za Miss Cadette akomeje gusangiza abamukurikira amafoto aca amarenga y’umusore yihebeye ndetse banyuze ahatangirwa ibitekerezo ukabona imitoma ivuza ubuhuha.

You might also like

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

Sibo gusa, ahubwo n’inshuti zabo binyuze mu bitekerezo bakurikiza ayo mashusho n’amafoto ubona ko bizihirwa n’urukundo rwabo.

Mu minsi ishize, Miss Cadette yajyanye n’uyu musore witwa Ibrahim Mushtaq mu gitaramo cya Davido asangiza abamukurikira amafoto bishimira ibihe bahagiriye.

Ibrahim Mushtaq mu butumwa yashyize ahatangirwa ubutumwa yagize ati “Igice kinini cy’iki gitaramo cyanshimishije ni uko twari twakijyanyemo.” Ubutumwa Miss Cadette yaherekesheje akamenyetso k’umutima ubusanzwe kifashishwa ku bantu bakundana.

Ibi bijyanye n’amafoto uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku munsi aherutse kwizihirizaho isabukuru y’amavuko, icyo gihe yaragaragaje amafoto yasohokanye n’uyu musore.

Miss Cadette aherutse kubazwa niba amakuru y’urukundo rwe n’uyu musore ari impamo, yirinda kugira icyo ayavugaho ahitamo kwicecekera.

Ku rundi ruhande ariko abakurikiranira hafi imyidagaduro n’inshuti zaba iza Miss Cadette ndetse n’uyu musore zishimangira ko bari mu rukundo.

Uretse kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, Miss Cadette muri iyi minsi yinjiye no mu itangazamakuru akaba umunyamakuru wa Urban Radio.

Uyu musore wigaruriye umutima wa Miss Cadette akomoka muri Iraq atuye mu Mujyi wa Kigali aho akorera akazi ko gufata no gutunganya amashusho akaba akorana n’ibigo binyuranye.

Previous Post

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yavuze impamvu amagororero yo mu Rwanda atemera ko abagororwa batera akabariro n’abo bashakanye

Next Post

Umusirikare w’u Bwongereza yapfiriye muri Ukraine

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Kaminuza ya Harvest Christian yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)
IMYIDAGADURO

Kaminuza ya Harvest Christian yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)

by OMEGA BOY
May 24, 2026
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho
Amakuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho

by OMEGA BOY
May 19, 2026
Next Post
Umusirikare w’u Bwongereza yapfiriye muri Ukraine

Umusirikare w’u Bwongereza yapfiriye muri Ukraine

Please login to join discussion

Recommended

5k Etienne yambitse impeta umukunzi we Uwizeyimana Josiane, amusaba kuzamubera umugore

5k Etienne yambitse impeta umukunzi we Uwizeyimana Josiane, amusaba kuzamubera umugore

February 4, 2026
Huye: Abantu batatu bapfiriye rimwe, hakekwa inzoga banyoye

Huye: Abantu batatu bapfiriye rimwe, hakekwa inzoga banyoye

March 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In