• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Muhanga: Umukecuru yaguye mu ziko ari gusonga ubugari ahita ahasiga ubuzima

ISHIMWE MOISE by ISHIMWE MOISE
April 29, 2026
in Amakuru
515 16
0
Muhanga: Umukecuru yaguye mu ziko ari gusonga ubugari ahita ahasiga ubuzima
735
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Mu dugudu wa Kajeje, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, haravugwa inkuru y’umukecuru wimyaka 82  witabye  Imana azize inkongi y’umuriro yamufatiye mu gikoni atetse ubugari.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Mata 2026, ubwo nyakwigendera yari ari gutegura ifunguro mu gikoni. Amakuru atangwa n’abageze ahabereye ibyago avuga ko yaguye mu ziko ririmo umuriro, bikaba byamuteye gukomereka bikabije byaje kumuviramo urupfu.

You might also like

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

Byamenyekanye ahagana saa mbiri z’umugoroba, nyuma y’uko umwuzukuru babanaga yari avuye mu isantere ya Cyeza kugura ibyo gutekesha. Ageze mu rugo, yinjiye mu gikoni asanga uwo mukecuru yahiye bikomeye, umutwe uri mu mashyiga ari gushya.

Uyu mwuzukuru yahise agerageza kumutabara, amukuramo mu ziko anamumenaho amazi, anahamagara abaturanyi ngo bamufashe.

Umwe mu baturage bageze ahabereye ibyago, Niyonsaba John, yavuze ko bahageze basanga nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka, ndetse umubiri we wangiritse cyane ku buryo byari bibabaje kuwureba.

Undi muturanyi, Niyomukiza Emelita, yatangaje ko uyu mukecuru yari amaze igihe gito yimukiye muri ako gace, akaba yarabanaga n’umwuzukuru we. Yavuze ko yumvise induru z’abaturage bahuruye bavuga iby’iyo mpanuka, na we ahita ajya kureba ibibaye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyeza bwemeje aya makuru, buvuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Niyonzima Gustave, yavuze ko hari amakuru agaragaza ko nyakwigendera yari asanzwe arwaye umuvuduko w’amaraso, bikaba bishoboka ko byaba byaramuteye ikibazo kigatuma agwa mu ziko.

Iperereza rikomeje gukorwa n’inzego zibishinzwe zirimo RIB, mu gihe umuryango wa nyakwigendera uri gutegura umuhango wo kumusezera no kumushyingura.

Previous Post

Malawi:Umunyarwandakazi yakatiwe gufungwa imyaka 40

Next Post

Rwanda: Abana bari munsi y’imyaka 16 bashobora kutazongera gukoreha imbuga nkoranyambaga

ISHIMWE MOISE

ISHIMWE MOISE

Related Posts

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

by OMEGA BOY
June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

by OMEGA BOY
June 7, 2026
Next Post
Rwanda: Abana bari munsi y’imyaka 16 bashobora kutazongera gukoreha imbuga nkoranyambaga

Rwanda: Abana bari munsi y'imyaka 16 bashobora kutazongera gukoreha imbuga nkoranyambaga

Please login to join discussion

Recommended

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister

October 10, 2025
RIB yataye muri yombi umusore uherutse kwica mugenzi we amugonze

January 24, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026
Amakuru

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga
Amakuru

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026
Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye
Amakuru

Donald Trump yananiwe kwihanganira ibibazo yahatwaga n’umunyamakuru ahitamo kwivumbura ava mu kiganiro kitarangiye

June 8, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

June 8, 2026
RwandAir yasubitse ingendo zijya n’iziva i Doha na Dubai
Amakuru

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC bajya muri UAE kubera Ebola

June 7, 2026
Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana
Amakuru

Nyirabagande Drocelle wamamaye nka ‘Langwida’ mu ikinamico Urunana yitabye Imana

June 7, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

Ibikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026

June 9, 2026
Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

Rwamagana: Abantu batatu barimo abakecuru babiri bafitanye isano bishwe na kanyanga

June 8, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In