Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru ibabaje y’urupfu rw’umusore w’imyaka 24 yakuruye amarangamutima y’abaturage, nyuma y’uko apfuye akomerekejwe n’undi musore bashyamiranye.
Nyakwigendera Dusabe Gilbert, wari utuye mu Kagari ka Mbiriri mu Murenge wa Nyarusange, bivugwa ko yagize ibikomere bikomeye ku mutwe nyuma yo gusunikwa na Ngendahimana Eric, amakimbirane yabo akomoka ku kutumvikana kwabereye aho baparika moto.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, ahagana saa kumi n’imwe, ubwo Dusabe wari umumotari yari ageze mu isantere ya Nyarusange.
Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko Ngendahimana yashinje Dusabe ko yashakaga kumugonga, bituma atangira kumutuka ndetse akamwambura ingofero. (Caske) Mu kuyisubirana, Dusabe yakubiswe inshyi ebyiri, ibintu byakurikiwe no guterana amagambo.
Nyuma y’ako guterana amagambo, Ngendahimana ngo yaje gusunika Dusabe, agwa mu muferege akubita umutwe hasi bikomeye, ahita ajya muri koma.
Dusabe yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi, aza koherezwa muri CHUK kubera uburemere bw’ibikomere, ariko aza kwitaba Imana mu ijoro.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange bwemeje aya makuru, buvuga ko hatabayeho imirwano ikomeye ahubwo habayeho gushyamirana kwateye iyo mpanuka yateje urupfu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, bagaharanira gukemura ibibazo mu mahoro.
Ngendahimana Eric ukekwaho iki cyaha yahise atabwa muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhanga, mu gihe iperereza rigikomeje.
Umubiri wa nyakwigendera wahise ushyikirizwa umuryango we urashyingurwa.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



