Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’umusore witwa Nzayisenga Onesphore ukekwaho kwica Nyina, Mukampfizi Béatha w’imyaka 66, amukubise urusyo rusya amasaka, nyuma akajya kunywa inzoga nk’aho nta cyabaye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga.
Amakuru avuga ko mbere y’ibi, Nzayisenga yari yaragurije murumuna we Nkundabose Oscar amafaranga ibihumbi 25000Frw. Bivugwa ko yasabye Nyina kuyamwishyuriza, ariko amubwira ko yategereza kuko uwo murumuna we yari yagiye hamwe na Se gukora akazi mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Télesphore, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ari bwo bikekwa ko Nzayisenga yishe umubyeyi we bari basanzwe babana, akoresheje urusyo.
Nyuma yo gukora icyo gikorwa, ngo yasize umurambo mu nzu maze ajya mu kabari kunywa inzoga.
Amakuru akomeza avuga ko ku mugoroba ari bwo yahamagaye murumuna we amusaba kubwira Se ko yishe umugore we. Mu muryango babanje gukeka ko ayo makuru atari yo, ariko bageze mu rugo basanga koko uwo mubyeyi yamaze kwitaba Imana.
Nyuma y’uko amakuru y’urupfu rwa Mukampfizi amenyekanye, Nzayisenga ngo yikingiranye mu nzu yanga gusohoka, avuga ko yafungura ari uko inzego z’umutekano zihageze.
Abapolisi n’abakozi ba RIB bageze aho byabereye bamufata, bamujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga kugira ngo hakorwe iperereza.
Umurambo wa Mukampfizi Béatha wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.
Amakuru kandi avuga ko Nzayisenga Onesphore yari yarigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu kubera icyaha cy’ikoreshwa ry’urumogi, aza kurekurwa nyuma yo kugirirwa imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye ubu bwicanyi.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



