• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Musanze: Umusore w’imyaka 20 bamutegeye inzoga ziramuhitana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
February 8, 2026
in Amakuru
514 39
0
Musanze: Umusore bamuriganyije amafaranga 1,500 Frw ahita yiyahura
765
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Uumusore w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, witwa Ishimwe Fabrice yapfuye bikekwa ko azize kunywa inzoga ikomeye izwi ku izina ry’icyuma, nyuma yo gutegerwa kumara amacupa abiri adakura ku munwa.

Abari aho byabereye bavuga ko uyu musore yasangiraga na bagenzi be basanzwe bakorana umwuga w’ubukanishi, maze bamwe muri bo bamutegera kunywa izo nzoga icyarimwe, bakamusaba kudakura icupa ku munwa kugeza zirangiye.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Uwo musore koko yazinyoye nyuma yo kuzirangiza, yahise acika intege, arananirwa, bagenzi be bamuterura bamujyana kuryama, bamwe barara iruhande rwe, ariko hashize igihe gito ahita ashiramo umwuka.

Bamwe mu baturage bamuzi bavuga ko Ishimwe Fabrice yari asanzwe azwiho kunywa inzoga, cyane cyane iz’inkorano zirimo izitwa Muhenyina, ndetse n’izindi nzoga zikomeye zizwi ku izina ry’icyuma, ibintu bivugwa ko byari bimaze igihe bimukururira ibibazo by’ubuzima n’imibanire.

Ababyeyi bo muri uwo mudugudu bagaragaza ko uru rupfu rwatumye bongera gutekereza ku ngaruka z’inzoga n’ibiyobyabwenge ku rubyiruko.

Umubyeyi umwe yagize ati “Birababaje kubona umwana apfa azize inzoga. Abenshi mu rubyiruko batangira kuzinywa bakiri bato, bakabigira ibisanzwe, bikarangira bahasize ubuzima.”

Undi mubyeyi na we avuga ko hari urubyiruko rwishora mu nzoga kubera igitutu cya bagenzi babo no kugendera mu cyo bita ikigare.

Yagize ati “Hari igihe umwana anywa atabishaka, ashaka gusa kwiyerekana cyangwa gukurikira bagenzi be, bikamuviramo ingaruka zikomeye.

Turasaba inzego z’ibanze gukaza ubugenzuzi ku tubari n’inzoga z’inkorano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Ndayambaje Kalima Augustin, yavuze ko nubwo bikekwa ko urupfu rw’uyu musore rufitanye isano n’inzoga yanyoye, iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Amakuru y’urupfu rwe twayamenye, ariko ntituramenya neza icyamwishe. RIB iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri.”

Yakomeje ashishikariza urubyiruko kwirinda imyitwarire ishobora kubashyira mu kaga, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha.

Yagize ati“Urubyiruko rukwiye kwirinda imyitwarire irwangiriza ubuzima, ahubwo rugaharanira kwiteza imbere no kubaka ejo hazaza heza

Kugeza ubu, umurambo wa Ishimwe Fabrice wajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abantu 11 barimo n’abakora mu kabari byabereyemo batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku baba bagize uruhare mu gutegeza uriya musore inzoga.

Previous Post

Kamonyi:Umusore w’imyaka 21 arakekwaho kwica nyina umubyara

Next Post

Kigali: Imodoka yarigiye gutwara umusore ugiye gusaba umugeni yafashwe n’inkongi y’umuriro

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Kigali: Imodoka yarigiye gutwara umusore ugiye gusaba umugeni yafashwe n’inkongi y’umuriro

Kigali: Imodoka yarigiye gutwara umusore ugiye gusaba umugeni yafashwe n'inkongi y'umuriro

Please login to join discussion

Recommended

Uganda: Abagabo babiri bikekwa ko ari Abanyarwanda bishwe n’abaturage

Uganda: Abagabo babiri bikekwa ko ari Abanyarwanda bishwe n’abaturage

March 21, 2026
RGB yahagaritse inzego zose zari ziyoboye Rayon Sports, ishyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho

RGB yahagaritse inzego zose zari ziyoboye Rayon Sports, ishyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho

November 26, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In