Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kagina, haravugwa inkuru ibabaje y’umugore w’imyaka 63 witwa Mujawayezu Perajia, bikekwa ko yishwe n’umuhungu we w’imyaka 21.
Amakuru avuga ko iby’uru rupfu byamenyekanye mu gitondo, ubwo umugabo wari ufitanye gahunda na nyakwigendera yo kugura ibiti yamusangaga iwe. Uwo mugabo agezeyo, agsanga inzu ifunze, agakomanga ariko akabura umufungurira. Nyuma yo kubura umwitaba, yahisemo gusunika urugi arinjira.
Akimara kwinjira mu nzu, yasanze nyakwigendera aryamye yiyoroshe igitenge, aramuhamagara ariko ntiyitaba. Yaje gukuraho igitenge, asanga aryamye mu maraso bituma bikekwa ko yaba yishwe.
Uwo mugabo yahise atabaza abaturage bari hafi aho, bagera mu rugo basanga nyakwigendera yamaze kwitaba Imana.
Ku ikubitiro, hakekwa umuhungu wa nyakwigendera w’imyaka 21, kuko ari we babanaga mu rugo. Nyuma y’aho nyakwigendera apfiriye, basanze yari anafungiranye mu nzu, mu gihe uwo muhungu ntawari ahari, bikekwa ko yaba yahise atoroka.
Bamwe mu baturage bavuga ko uwo musore yakunze kugaragazaga imyitwarire idasanzwe, bavuga ko ashobora kuba yari afite ikibazo cyo mu mutwe. Hari n’abavuga ko yakundaga gutwara moto, ariko akanga gukora indi mirimo, agashaka gutungwa n’ababyeyi, ibintu byakundaga guteza amakimbirane hagati ye na nyina.
Abaturage bavuga ko hari n’igihe nyina yamuhaga ibiryo akabyanga, akavuga ko birimo amashereka, mu gihe iyo yabihabwaga n’abandi yabiryaga, bikomeza gutuma ashyirwa mu bakekwa.
Hari kandi abavuga ko bitewe n’imyitwarire bari bamuziho, ashobora kuba atarabikoze wenyine, ahubwo yaba yafashijwe n’abandi, nubwo ibyo bitaremezwa.
Abaturage basaba ko uwaba yakoze iki cyaha yashakishwa agafatwa, agashyikirizwa ubutabera kugira ngo nyakwigendera abone ubutabera.
Umwe mu bana ba nyakwigendera witwa Niyomubyeyi Alphonsine yavuze ko atari ahari ubwo ibi byabaga, yari yagiye kuvuza umwana. Yagize ati: “Mu gitondo cya kare, murumuna wanjye yampamagaye ambwira ko mama yapfuye. Namubajije icyamwishe, ambwira ko atabizi, amubaza niba musaza wanjye yari ahari ambwira ko adahari, mpita ntega njya kureba ibyabaye.”
Yakomeje avuga ko Maniraguha Chadrack, ucyekwaho icyaha, yari umwana w’umuhererezi nyina yakundaga cyane, ndetse ko yamusabaga kujya kumuvuza mu gihe yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, ariko nyina akavuga ko Imana izamukiza.
Yagize ati: “Iyo wamurebaga wavugaga ko hari ibyo avuga bidafite aho bihuriye n’ibiriho. Nyina yamuhaga ibiryo akabyanga, ariko mushiki we yabimuha akabirya.”
Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu mukecuru yari umuntu utuje, ukunda gukora. Twababajwe no kumva inkuru y’urupfu rwe. Umuhungu babanaga na we ntiyakundaga kuboneka , hari n’igihe twamubonaga yipfutse mu maso ku manywa yambaye ibipira .”
Undi muturage witwa Muzatsinda Anathase, wari wagiye kureba nyakwigendera, yavuze ko yahageze agahamagara ntiyitabwe, aza gusanga aryamye mu nzu, agerageza kumukangura amukozeho yumva yagagaye, yumva yapfuye, akuraho icyo yari yiyoroshe abona amaraso.
Umuyobozi w’Akagari ka Kagina, Ndayisaba Egide, yemeje aya makuru, ariko avuga ko iperereza rikiri gukorwa n’inzego zibishinzwe, bityo ko hataramenyekana neza uwaba yabigizemo uruhare.
Umuryango wa nyakwigendera uvuga ko wifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



