Abaturage babiri bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza bakubiswe n’inkuba ubwo bubakaga ikiraro cy’inka, umwe ahita ahasiga ubuzima. Ubuyobozi bwongera kwibutsa buri wese kwitwararika muri ibi bihe by’imvura.
Iyi nkuba yakubise abaturage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 mu Mudugudu wa Jyambere mu Kagari ka Nyagatugunda mu Murenge wa Zaza. Iyi nkuba yishe umugabo w’imyaka 41 mu gihe umugore w’imyaka 42 we yaguye igihumure akajyanwa kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Mugirwanake Charles, yemeje ko iyi nkuba yakubise aba baturage babiri mu masaha y’umugoroba wo kuwa 10 Ukuboza 2025, ubwo bari barimo kubaka ikiraro cy’inka.
Ati “ Uwo mugore yari yazanye umugabo ngo amwubakire ikiraro, imvura iguye uwo mugore asa n’ugiye kugama arimo kugenda inkuba iba irakubise yica wa mugabo wamwubakiraga mu gihe wa mugore we yaguye hasi agwa igihumure.Abaturage badutabaje rero tugerayo uwo mugore tumujyana kwa muganga mu gihe uwo muturage w’undi wishwe n’inkuba na we twamujyanye kwa muganga kugira ngo umurambo we ukorerwe isuzuma.’’
Gitifu Mugirwanake yasabye abaturage kwitwararika mu gihe hari kugwa imvura, bakirinda kuyikoreramo imirimo itandukanye cyangwa se kuyigendamo.
Ati “ Hari n’abiringira ko bafite imitaka bakayigendamo kandi iriya mitaka ifite ibyuma hejuru ikurura inkuba, ikindi abantu bajye birinda gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi kuko na byo birayikurura, abantu nibareke twirinde icyatuma inkuba idukubita cyose.’’
Kuri ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe uwo mugore nawe akiri kwitabwaho n’abaganga kuri ubu bitaro.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



