Pariki ya Virunga yatangaje ko hagaragaye inkende ya nyamweru mu gace ka Lulimbi, ibintu bidasanzwe bimenyerewe mu nyamanswa.
Albinism ikunze gusobanurwa nka nyamweru, ni ubwihindurize bubaho bukabangamira ikorwa rya melanin, isobanurwa nk’umusemburo ushinzwe gutanga ibara ry’uruhu, amaso n’ubwoya ku nyamanswa, ibi bituma igaragara nk’iyerurutse.
Imibare ya Pariki ya Virunga, ivuga ko ubu bwihindurize bwa nyamweru bwibasira inkende imwe mu bihumbi 10, byumvikanisha ko amahirwe yo kubona indi nk’iyi ari make cyane. Igiteje impungenge kandi ni uburyo inyamanswa zifite iki kibazo ziba zifite ibyago byinshi byo guhinduka umuhigo kuko zigaragara ziri kure aho impigi zizibona byoroshye kubera ibara ry’uruhu.
Pariki ya Virunga isangwamo inyamanswa zitandukanye, ndetse zimwe zikaba zifite ibyago byo kuzimira harimo n’ibishingiye ku ntambara zo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



