Abaturage batuye mu Karere ka Nyamasheke Umurenge wa Kagano Akagali ka Shara barashinja SEDO w’Akagali kubaha Serivise mbi akagerekaho no kubatuka.
Mu majwi y’aba baturage baganiriye na TV 1 bavuze ko uyu muyobozi abamugannye abima Serivise ababwira ko batamuhaye akazi.
Ati”SEDO n’umuntu uturushya cyane ujyayo none akakubwira ngo ntawampaye akazi,nzakora igihe nshakiye.”
Undi muturage we avuga ko yirirwa amubwira ko avuga ko umwana we avuga mu maraso y’abicanyi.
Ati” Avuga ko umwana wange avuka ku maraso y’abicanyi, ngo Se yari umwicanyi yewe ngo ahantu ndi mba mvuga ingengabitekerezo yaba aho nicaye mba mvuga ingengabitekerezo no mu kabari ngo mba mvuga ingengabitekerezo, Kandi nta cyaha na cyimwe ndakora muri Leta.”
Uyu akomeza avuga ko mu gihe cyose ashaka Serivise atazasubira ku Kagali.
Ati” Mu gihe cyose nshaka Serivise sinzasubira ku Kagali.”
Undi muturage nawe utuye muri aka Kagali ahamya ko uyu muyobozi abaha Serivise mbi cyane.
Ati” Ujyayo wakwaka Serivise ntayiguhe,Kandi akayikwima ku mugaragaro ndetse anagutuka.”
Ku murongo wa Telefone Umunyamakuru yagerageje guhamagara uyu SEDO bakunze kwita Emma asanga nimero ye ntayiriho.
Uwimana Damas Umuyobozi w’Umurenge wa Kagano avuga Abaturage bashonora kuba bamubeshyera ariko agiye kubikurikirana.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



