Umugabo w’imyaka 38 wo mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho gutema ibiti bya kawa 237 afatanyije n’umugore we w’imyaka 42, nyuma y’aho umugore we izo kawa azitanzemo ingwate batabyumvikanyeho.
Byabereye mu Mudugudu wa Kamina, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo ku wa 19 Ukwakira 2025.
Saa Mbili za mu gitondo nibwo ubuyobozi bw’Umurenge bwahawe amakuru n’uyu muryango, avuga ko hari umuntu wawutemeye ibiti bya kawa.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yavuze ko mu gukurikirana icyo kibazo umugore yagaragaje ko uwo akeka waba watemye izo kawa ari umugabo we kubera ko bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Uyu mugore n’umugabo bari barafashe inguzanyo muri banki no mu matsinda yo kwizigamira, hanyuma umugore aza gufata icyemezo cyo kugwatiriza izo kawa, umugabo avuga ko yabikoze batabyumvikanyeho, amakimbirane atangira ubwo.
Ati “Turi gukeka ko umugabo ariwe waba witemeye ikawa ze. Ubu ari gukurikiranwa n’ubutabera afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo”.
Gitifu Kanyogote avuga ko bigaragaye ko uyu mugabo ari we witemeye ikawa cyaba ari igikorwa kibi, kuko ngo ibibazo byose yaba afitanye n’umugore we ku bigendanye n’imicungire y’umutungo aba akwiye kubigeza ku buyobozi bakabaha inama y’icyakorwa.
Mu biti bya kawa byangijwe harimo ibyo bigaragara ko byatemeshejwe umuhoro n’ibyagiye bivunagurwa hakoreshejwe amaboko.










![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



