• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwitemera ibiti bya kawa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
October 20, 2025
in Uncategorized
474 5
0
Nyamasheke: Umugabo afunzwe akekwaho kwitemera ibiti bya kawa
663
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 38 wo mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho gutema ibiti bya kawa 237 afatanyije n’umugore we w’imyaka 42, nyuma y’aho umugore we izo kawa azitanzemo ingwate batabyumvikanyeho.

Byabereye mu Mudugudu wa Kamina, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo ku wa 19 Ukwakira 2025.

You might also like

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana

RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

Saa Mbili za mu gitondo nibwo ubuyobozi bw’Umurenge bwahawe amakuru n’uyu muryango, avuga ko hari umuntu wawutemeye ibiti bya kawa.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yavuze ko mu gukurikirana icyo kibazo umugore yagaragaje ko uwo akeka waba watemye izo kawa ari umugabo we kubera ko bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Uyu mugore n’umugabo bari barafashe inguzanyo muri banki no mu matsinda yo kwizigamira, hanyuma umugore aza gufata icyemezo cyo kugwatiriza izo kawa, umugabo avuga ko yabikoze batabyumvikanyeho, amakimbirane atangira ubwo.

Ati “Turi gukeka ko umugabo ariwe waba witemeye ikawa ze. Ubu ari gukurikiranwa n’ubutabera afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo”.

Gitifu Kanyogote avuga ko bigaragaye ko uyu mugabo ari we witemeye ikawa cyaba ari igikorwa kibi, kuko ngo ibibazo byose yaba afitanye n’umugore we ku bigendanye n’imicungire y’umutungo aba akwiye kubigeza ku buyobozi bakabaha inama y’icyakorwa.

Mu biti bya kawa byangijwe harimo ibyo bigaragara ko byatemeshejwe umuhoro n’ibyagiye bivunagurwa hakoreshejwe amaboko.

Previous Post

Musanze: Umugabo yasanganywe igihanga cy’Inka yibwe

Next Post

Uruganda rwenga Umutobe wa Salama rwafunzwe

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana
Amakuru

Rutsiro: Umugabo yahanutse ku rutare ahita yitaba Imana

by CYIZA Theogene
April 16, 2026
RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene
Uncategorized

RDC: Umunyamakuru wavuze ko Yampano ari Umuyobozi ukomeye muri muri AFC/M23 yahawe inkwenene

by OMEGA BOY
April 10, 2026
Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran
Uncategorized

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

by OMEGA BOY
March 18, 2026
Umuvugizi wa RCS yatangaje ko hari umugororwa wagerageje gutoroka aciye mu bwiherero afatwa n’abaturage
Uncategorized

Umuvugizi wa RCS yatangaje ko hari umugororwa wagerageje gutoroka aciye mu bwiherero afatwa n’abaturage

by OMEGA BOY
March 11, 2026
Rwamagana: Umwana w’imyaka 3 na Nyina basanzwe mu ishyamba bapfuye, bikekwa ko umugabo we ariwe wabishe
Uncategorized

Rwamgana: Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APAGIE Musha yatawe muri yombi

by OMEGA BOY
February 23, 2026
Next Post
Uruganda rwenga Umutobe wa Salama rwafunzwe

Uruganda rwenga Umutobe wa Salama rwafunzwe

Please login to join discussion

Recommended

Rubavu: Umugabo bakunze kwita pasiteri arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16 bari bararanye mu cyumba cy’amasengesho

Rubavu: Umugabo bakunze kwita pasiteri arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16 bari bararanye mu cyumba cy’amasengesho

September 23, 2025
Umuhanzi The Ben ari mu bitaro

Umuhanzi The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In