Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026 aho yifatanyije n’abandi bayobozi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida watowe Denis Sassou Nguesso, uherutse gutsindira manda ya gatanu yo kuyobora icyo gihugu.
Akimara kugera ku Kibuga cy’Indege cya Maya-Maya International Airport, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo, Anatole Collinet Makosso, mu muhango wagaragaje icyubahiro n’ubucuti busanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ibirori by’irahira biteganyijwe ku wa Kane tariki 16 Mata 2026 kuri Stade ya Unity, izwi nka La Concorde Multipurpose Sports Complex iherereye i Kintélé. Biteganyijwe ko bizitabirwa n’abakuru b’ibihugu, abayobozi bakuru ba za guverinoma n’abandi bashyitsi b’ingeri zitandukanye baturutse hirya no hino muri Afurika.
Mu matora yabaye hagati muri Werurwe, Perezida Sassou Nguesso yongeye gutorerwa kuyobora igihugu mu gihe cy’imyaka itanu, atsindiye ku majwi 94.82% nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Aya matora yitabiriwe ku kigero cya 84.64%, aho abakandida barindwi bari bahanganye.
Nyuma yo gutangazwa kw’ibyavuye mu matora, Perezida Kagame yihutiye gushimira Sassou Nguesso ku ntsinzi ye, anashimangira ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere umubano mwiza n’ubufatanye busesuye hagati y’ibihugu byombi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Kagame yagize ati: “U Rwanda rushimira urwego rwiza rw’umubano dufitanye kandi rutegereje gukomeza ubufatanye bwa hafi mu gushyigikira inyungu dusangiye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bacu.”
U Rwanda na Repubulika ya Congo bisanzwe bifitanye umubano umaze igihe kirekire, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubucuruzi, umutekano n’iterambere rirambye. Mu rwego rwo kurushaho kuwukomeza, u Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Brazzaville muri Kanama 2016.
Muri 2011, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano menshi arimo ajyanye n’ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo, ingufu, umutekano, kurengera ibidukikije n’uburobyi. Ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere bwashimangiwe n’ingendo za RwandAir zitangira guhuza Kigali na Brazzaville kuva icyo gihe.
Mu Ugushyingo 2021, u Rwanda na Congo-Brazzaville byakomeje kwagura ubufatanye, bishyira umukono ku masezerano mashya ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, amashuri makuru, imicungire y’ubutaka, iterambere rirambye ndetse n’ikorwa ry’ubucuruzi. Hanashyizweho andi masezerano ajyanye no kurengera ibidukikije no kongera ingendo zo mu kirere.
Muri uwo mwaka kandi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire mu Rwanda cyagiranye amasezerano n’ikigo cya Congo-Brazzaville cyitwa SOPRIM, agamije guteza imbere imyubakire y’amazu agezweho kandi ahendutse.
Umubano hagati ya Perezida Kagame na Sassou Nguesso wakomeje kurangwa n’ubucuti n’icyizere mu myaka ishize. Mu ruzinduko Sassou Nguesso yagiriye mu Rwanda mu 2023, yahawe umudari wa Agaciro nk’ishimwe ry’uruhare rwe mu guteza imbere umugabane wa Afurika.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



