• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Perezida wa Benin yatangaje ko Guverinoma n’Ingabo z’i gihugu byaburijemo coup d’État yari yateguwe n’itsinda ry’abasirikare

OMEGA BOY by OMEGA BOY
December 8, 2025
in Amakuru
452 24
0
Perezida wa Benin yatangaje ko Guverinoma n’Ingabo z’i gihugu byaburijemo coup d’État yari yateguwe n’itsinda ry’abasirikare
659
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Benin, Patrice Talon, yatangaje ko Guverinoma n’Ingabo z’iki gihugu byaburijemo coup d’État yari yateguwe n’itsinda ry’abasirikare, anizeza ko ababyigambye bagiye guhanwa bikomeye.

Ibi Talon yabitangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru, amasaha agera kuri 12 nyuma y’uko imirwano n’amasasu byumvikanye mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, Cotonou, ndetse abasirikare bakajya kuri televiziyo ya Leta bavuga ko bamukuyemo ku butegetsi.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Talon yavuze ko kwihutira gukorana n’ingabo z’abizerwa z’iki gihugu ari byo byatumye bahangana n’abo yise “abashukanyi”.

Yagize ati “Ubu bugambanyi ku gihugu nta bwo buzihanganirwa na gato.”

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2025, ni bwo itsinda ry’abasirikare ba Bénin ryateye urugo rwa Perezida Patrice Talon, rishaka kumuhirika ku butegetsi.

Amakuru dukesha Jeune Afrique, avuga ko aba basirikare basubijwe inyuma n’abandi badashyigikiye uyu mugambi.

Aba basirikare bayobowe na Lieutenant-Colonel Pascal Tigri, bari babashije gufata televiziyo y’igihugu, ari na ho batambukije ubutumwa buvuga ko bakoze ‘coup d’état’.

Mbere y’uko televiziyo iva ku murongo, aba basirikare bavuze ko bashyizeho Komisiyo ya gisirikare igamije impinduka, basesa Itegeko Nshinga, inzego za leta n’amashyaka yose ya politike.

Bavuze kandi ko bafunze imipaka yose ihuza Bénin n’ibindi bihugu. Bashimangira ko bahiritse ubutegetsi kubera ko hari abo ubuyobozi bwa Perezida Talon bwaheje, bamwe barafungwa abandi barahunga.

Umuvugizi wa Guverinoma, Wilfried Léandre Houngbédji, yavuze ko abantu 14 bamaze gutabwa muri yombi ku Cyumweru ku manywa, nubwo atigeze atanga ibindi bisobanuro.

Iyi coup yageragejwe mu gihe Benin iri mu myiteguro y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu Mata, azasoza manda ya Talon watangiye kuyobora mu 2016, kuko yatangaje ko atazongera kwiyamamaza.

Mu itangazo ryabo kuri televiziyo, abasirikare bakuze coup bavuze ko bashingiye ku mutekano muke uri mu Majyaruguru ya Benin, bongera ko hari “kwirengagiza no kutita ku ngabo zacu zaguye ku rugamba.”

Previous Post

Uganda: Imodoka yagonganye na gari ya moshi abantu bane bahasiga ubuzima

Next Post

“Ufunze siwe ufungura” Abajura bari kwiba Abaturage bakabarusha uburakari

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
“Ufunze siwe ufungura” Abajura bari kwiba Abaturage bakabarusha uburakari

"Ufunze siwe ufungura" Abajura bari kwiba Abaturage bakabarusha uburakari

Please login to join discussion

Recommended

Nyanza: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakekwaho kurya amafaranga ya koperative bari bayoboye

Nyanza: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakekwaho kurya amafaranga ya koperative bari bayoboye

March 6, 2026
Kanye West and his wife are in way of divorcing

Kanye West and his wife are in way of divorcing

February 14, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In