Mu karere ka Gasabo Umurenge wa Gikomero mu kagari ka Gicaca mu ijoro rishyira kuri icyi Cyumweru 07 Ukuboza 2025 abajura bafatiwe mu cyuho bagerageza kwiba Moto yo mu bwoko bwa TVS ifite iborango RK 823M bayibana n’ingurube,moto barayitesha ingurube irabura.
Bivugwa aba bajura bibye ingurube bari bamaze kuyica bayitwara kuri moto, nk’uko abaturage babivuga, abafashwe ni bane kuri ubu bajyanywe n’imodoka y’irondo kuri sitasiyo ya RIB ya Gikomero.
Abaturage bavuze ko barembejwe n’abajura bagize bati :” Turembejwe n’abajura baturuka mu murenge wa Rusororo ahazwi nko mu kigabiro (kuri Goro) bakaza kutwiba amatungo n’imyaka mu mirima.”
Uwitwa Hitimana Alphonse wibwe ingurube yasabye abayobozi ko babafasha gukurikirana aba bajura kuko babiba bakabigambaho ko ntacyo babatwara ati: “Nkubu aba batwibye bari kutubwira ko ufunze atariwe ufungura, barabatwara bagahita bataha, batumereye nabi”.
Akomeza avuga ko izibwe batamenya aho zijyanwa, kandi atari ubwambere Kuko baherutse kumwiba bakamufungirana munzu yajya gusohoka agasanga bamukingiranye.














