Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yagiye mu nzira y’umusaraba yo ku wa Gatanu Mutagatifu ndetse aheka umusaraba, abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bamushinja ko yagiye mu bikorwa bya gikristu nyamara yica Abanyamulenge.
Ndayishimiye yitabiriye inzira y’umusaraba yo ku wa 3 Mata 2026, aho Abakiristu bitegura kwizihiza Pasika ku wa 5 Mata.
Abinyujije kuri konti ya X, Ndayishimiye yagize ati “nifatanyije n’umuryango wanjye n’Abakristu bo ku Isi mu muhango w’Inzira y’Umusaraba. Ni umwanya mwiza utwibutsa ukubabara n’ugupfa k’Umwami wacu Yezu Kristu, ukatwigisha kwihangana no kuzirikana ko kugira ngo ugere ku byiza unyura mu bikomeye.”
Aya magambo yaherekejwe n’amafoto ahetse umusaraba ari na yo benshi bahereyeho bamunenga kwishushanya.
Umwe yagize ati “Uri umubeshi kabisa, Yesu ni muzima ntakiri mu bafuye, uhimbaza gute muzima mubfuye? iririre , Yesu ibikorwa bye biboneka neza mu Burasirazuba bwo Hagati ubu. Ubushobozi bwe buraboneka neza kuri Iran.”
Uwitwa Tresor kuri X yahise asubiza Perezida Ndayishimiye ati “Ni gute ugenda imbere y’Imana kandi ubizi neza n’umutima wawe urubanza ufitanye n’Abatutsi?”
Uwiyita Joel we yavuze ko kwibuka urupfu rwa Yezu atazirikanye urupfu Abanyamulenge bicwa ntacyo bimaze.
Ati “Niba wibuka urupfu rw’Umwami wacu Yesu kristo ariko ukirengagiza urupfu rw’Abanyamurenge uri kwica mu Minembwe ese ariya maraso uri kumena nta rubanza wumva ufite mutima wawe, warekeye aho kutwica kweri ni ukutwica ukica n’inka zihatse, harya ngo ni uko wahisemo ingurube ni yo mpamvu”
Uwiyita Mutara we yagize ati “Arko ni ishyano peee! Perezida muzima wikoreye igiti ngo ni umusaraba”
Perezida Ndayishimiye afitanye imikoranire na Tshisekedi ndetse yohereje ingabo z’u Burundi mu ntambara yo kurwanya AFC/M23 irwanira uburenganzira bw’Abatutsi bo muri RDC bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo.
Izi ngabo zifatanya na FARDC kugaba ibitero ku basivili b’Abanyamulenge mu misozi miremire ya Minembwe n’ahandi mu bice bigenzurwa na M23.
















