Polisi yo mu Karere ka Mufindi mu Ntara ya Iringi mu Majyepfo ya Tanzania, yataye muri yombi umugore wateye icyuma umugabo we kugeza amwishe kubera gufuha.
Umuyobozi wa Polisi yo mu gace ka Iringa, Allan Bukumbi yavuze ko ayo marorerwa yabaye ku wa 20 Kanama 2025.
Uyu mugabo witwa Philemon Lalika w’imyaka 49 yari umuhinzi, yatewe ibyuma mu nda bikabije, bikozwe n’umugore we witwa Elizabeth Kihombo w’imyaka 46.
Ibikomere byatumye Lalika ahita yitaba Imana ako kanya.
Amakuru avuga ko abo bombi babanje gushyamirana iwabo mu rugo, nyuma umugore umujinya uramurenga afata icyuma yiyicira umugabo.
Abonye ko akoze ishyano, Kihombo yashatse kwiyahuza umuti wifashishwa mu buhinzi, ariko atabarwa atarapfa, ajyanwa ku ku bitaro.
Uyu muyobozi wa polisi yavuze ko ifuhe rikabije ari ryo ryatumye Kihombo yiyicira umugabo, ko hari gutunganywa dosiye ye ngo ishyikirizwe inkiko, aryozwe ibyo yakoze.

![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)




