Abanyarwanda amagana bakomeje gushukirwa mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga bwa TMP bubizeza kubaha inyungu mu gihe gito ariko basabwe kugira ayo bashora.
Abagana iyi kompanyi babwirwa ko ifite inkomoko mu bwongereza, ariko bamwe mu banyarwanda bayigezemo mbere bo batangiye kwishingira aho bakorera(Offices).
TMP IKORA ITE?
Mu mikorere ya The Market Practice (TMP) isaba abantu gushora amafaranga atandukanye Kandi ukabwirwa ko Uko ushoye menshi ariko nawe ubona inyungi nyinshi.
Kugira ngo ukorane n’iki kigo bisaba kuba warashyize application yacyo muri telephone.
TMP ifite uburyo bukoreshwa kugira ngo ukorane nayo ukabona inyungu bitewe n’umubare w’amafaranga uba washoyemo.
Amafaranga make umuntu ashobora gushoramo ni $75 (22,000 Frw) ikakungukira 18,750 Frw ku Kwezi, mu gihe uwashoye ibuhunbu 90,000 Frw yunguka ibuhunbi 76,800Frw, mu gihe uwashoye menshi menshi ari 250,000 Frw we akungukirwa 216,000 Frw ku Kwezi.

Kompanyi nkizi ziza zizeza abantu kubaha inyungu z’umurengera ku mafaranga baba barashoye hanyuma bikarangira ntayo bahawe Kuko bahita bafunga uburyo bwo kubikuza umuntu ntabone uko akuraho ayo yashoye ndetse n’inyungu.
Mu bihe birandukanye RIB n’izindi nzego zaburiye Abanyarwanda kwirinda kwishora mu bucuruzi nkubu.
Muri Werurwe 2024 nibwo John Rwangombwa wari Guverineribwa Banki Nkuru y’u Rwanda yaburiye abayobotse uburyo bwa STT. Yasabye Abanyarwanda kuyirinda ndetse n’ibindi bigo byose bikora nka yo.
Ati “Nabonye hari ababaza ibijyanye na STT. Kandi twakomeje gusubiza abo babaza, tuti ibi birimo ingaruka, ntabwo bigenzurwa kandi tugira inama abantu yo kudashora muri ibi bintu kubera ko abantu bahombye amafaranga yabo kandi baracyahomba amafaranga.”
Muri icyo gihe abanyarwanda benshi bari barashoye amafaranga atangira ingano muri Kompanyi ya STT ariko nabo bitangira bahombye.
Mu mikorere yayo nayo ntago yaritandukanye n’iya TMP ndetse n’izindi zari ziriho icyo gihe.
STT yasabaga abantu gushora amafaranga aho amake umuntu yashoboraga gushoramo ari $75 (107,000 Frw) ikakungukira $2.4 (3,000 Frw) ku munsi, mu gihe uwashoye menshi ari $30,000 (Miliyoni 38,000,000 Frw) we akungukirwa $1,200 ku munsi, ariko nabo byarangiye bahombye.




![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



