• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Polisi y’u Rwanda yemeje ko hari umupolisi wari mu kiruhuko cy’izabukuru wishwe n’inkangu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
February 22, 2026
in Amakuru
620 6
0
Polisi y’u Rwanda yemeje ko hari umupolisi wari mu kiruhuko cy’izabukuru wishwe n’inkangu
867
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, yateje inkangu mu Karere ka Gasabo yahitanye ubuzima bw’Umupolisi Mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru. 

Uwasize ubuzima muri ibyo biza ni CSP (Rtd) Kamanzi Richard w’imyaka 57 y’amavuko, ubwo urukuta rufata ubutaka rwasenyukiraga ku nzu ye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Ibyo biza byabaye ahagana saa saba z’amanywa yo kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Rindiro nyuma y’uko amazi yavaga mu rugo rw’umuturanyi umutuye hejuru yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n’urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.

Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi yari aryanyemo arimo kuruhuka.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemereje itangazamakuru iby’ibyo byago  byatwaye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi.

Yagize ati: “Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icyumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.”

Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by’imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo zabo mu gukumira ibyago bishobora guterwa m’imvura y’impangukano.

CIP Gahonzire yakebuye kandi abagenda mu mvura, abugama munsi y’ibiti cyangwa abafunga imiyoboro y’amazi, asaba n’ababyeyi kujya bagenzura abana babo by’umwihariko mu bihe by’imvura.

Kugeza ubu amakuru ahari yemeza ko umubiri wa Nyakwigendera wamaze gukurwa mu matongo ukajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango wo urimo gutegurirwa kwimurwa aho hantu.

Previous Post

Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka yabereye muri Tour du Rwanda, abandi batandatu barakomereka

Next Post

Rwamgana: Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APAGIE Musha yatawe muri yombi

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Rwamagana: Umwana w’imyaka 3 na Nyina basanzwe mu ishyamba bapfuye, bikekwa ko umugabo we ariwe wabishe

Rwamgana: Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APAGIE Musha yatawe muri yombi

Please login to join discussion

Recommended

U Rwanda rwavuze ku baturage barwo bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran

U Rwanda rwavuze ku baturage barwo bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran

March 4, 2026
Kamonyi: Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Hiace’ yakoze impanuka ihitana umuntu umwe, abandi 10 barakomereka

Kamonyi: Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Hiace’ yakoze impanuka ihitana umuntu umwe, abandi 10 barakomereka

January 5, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In