• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

U Rwanda rwavuze ku baturage barwo bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran

OMEGA BOY by OMEGA BOY
March 4, 2026
in Amakuru
480 30
0
U Rwanda rwavuze ku baturage barwo bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran
707
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda baba muri iki gihugu na Bahrain batekanye, kandi ko bari guhabwa ubufasha na serivisi bakeneye.

Kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, Iran iri kugaba ibitero mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, yihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byayiciye abayobozi bakuru barimo Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Kuri uyu wa 4 Werurwe 2026, Ambasade y’u Rwanda muri UAE na Bahrain yatangaje ko iri gukurikiranira hafi uko umutekano uhagaze muri ibi bihugu, kandi ko kugeza ubu Abanyarwanda babirimo batekanye.

Yagize iti “Ambasade y’u Rwanda muri UAE na Bahrain iramenyesha Abanyarwanda batuye cyangwa bari gusura UAE n’Ubwami bwa Bahrain ko iri gukurikiranira hafi umutekano wo mu karere. Abanyarwanda bose bari muri UAE na Bahrain baratekanye.”

Iyi Ambasade yasobanuye ko iri kuvugana bihoraho n’Abanyarwanda bari muri ibi bihugu, ikanakorana n’inzego bireba kugira ngo abenegihugu bahabwe serivisi n’ubufasha bakeneye.

Abanyarwanda baba muri ibi bihugu cyangwa ababisuye basabwe kubahiriza amabwiriza y’umutekano ari gutangwa n’inzego z’ubuyobozi bwabyo, kugira ngo bakomeze batekane.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yatangarije IGIHE ko Israel na Amerika byashoje intambara kuri Iran kuko byabonaga ifite umugambi wo kubihungabanyiriza umutekano binyuze mu mushinga wo gukora intwaro kirimbuzi na misile ziraswa mu ntera ndende.

Yavuze ko ubufatanye bwa Amerika na Israel muri ibi bitero bushingiye ku bikorwa impande zombi zihuriramo birimo gusngira amakuru y’ubutasi, ubufatanye mu rwego rwa gisirikare n’urwa politiki.

Ambasaderi Weiss yagize ati “Twagiye tubona ibikorwa bya gisirikare biturutse mu bushake dusangiye, bwo kurushaho kugira Isi nziza no kumva uburemere bw’ikibazo Iran iteje Isi.”

Yasobanuye ko Israel na Amerika byashoboye kugabanya ubukana bw’ibitero bya misile bya Iran, mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi ko mu gihe cyose bikomeje, bizakomeza kubikumira.

Ambasaderi Weis yatangaje ko kuba Iran iri kurasa mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati, biri guterwa n’uko ishaka ko intambara igera ku Isi yose.

Leta ya Iran yasobanuye ko iri kurasa mu bihugu birimo UAE, Bahrain, Koweit, Qatar na Iraq kubera ko birimo ibirindiro bikomeye by’ingabo za Amerika zibarirwa mu bihumbi, ariko ibi bihugu byo binenga ko n’ibikorwaremezo bya gisivile birimo amahoteli n’ibibuga by’indege biri kwibasirwa.

Al Jazeera igaragaza ko Amerika ifite ingabo 13.500 muri Arabie Saoudite, 13.500 muri Koweit, 10.000 muri Qatar, 3813 muri Jordanie, 3.500 muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, 2700 muri Bahrain, 2500 muri Iraq na 2000 muri Syria.

Mu nyanja ya Méditerranée mu burengerazuba bwa Israel, hari ubwato bunini bwa USS Gerald R. Ford, mu Nyanja y’Abahinde mu burasirazuba bwa Oman hari ubwa USS Abraham Lincoln. Ubu bwombi bukaba bwarajyanyeyo indege z’intambara 150 n’abasirikare bagera ku 10.000.

Previous Post

Ambasaderi Santa Laker Kinyera wakoreraga muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yitabye Imana

Next Post

Trump yanenze u Bwongereza bwanze kumuha umusada mu gutera Iran

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Trump yanenze u Bwongereza bwanze kumuha umusada mu gutera Iran

Trump yanenze u Bwongereza bwanze kumuha umusada mu gutera Iran

Please login to join discussion

Recommended

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

May 24, 2026
Moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

April 23, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In