• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

RIB yerekanye abantu 11 bakekwaho gutekera abantu umutwe bakabagurisha imitungo itari iyabo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
March 18, 2026
in Amakuru
553 17
0
RIB yerekanye abantu 11 bakekwaho gutekera abantu umutwe bakabagurisha imitungo itari iyabo
790
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje ko kumenya amakuru ajyanye n’ubutaka cyangwa inzu ari bimwe mu byo abatekamutwe bifashisha mu kugurisha imitungo itimukanwa itari iyabo.

Ibi yabigarutseho ku wa 17 Werurwe 2026, ubwo RIB yerekanaga abantu 11 bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Abatawe muri yombi bakurinyweho ibirimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira imyorondoro y’undi, iyezandonke ndetse no gushinga umutwe w’abagizi ba nabi.

Ku wa 9 Werurwe 2026, ni bwo aba barimo abagabo umunani n’abagore batatu batawe muri yombi na RIB ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, bafungiye kuri sitasiyo za RIB zo mu Mujyi wa Kigali mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr. Murangira yagaragaje ko amwe mu mayeri bakoreshaga mu kwihesha ikintu cy’undi babanza gushaka amakuru ku butaka bakamenya nyirabwo ubwanditseho ndetse n’ibindi.

Iyo bamaze kubona ayo makuru ni yo bashingiraho bacura umugambi ndetse bagakora n’itsinda cyangwa umutwe uzawushyira mu bikorwa.

Mu bagize itsinda ryabo haba harimo na noteri wigenga uba ushinzwe kwemeza icyemezo cy’ubutaka kugira ngo inzira zo kugurisha zigaragara nk’izinyuze mu mucyo.
Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga birinda ibyaha by’ubwambuzi bushukana.

Ati “Ibi byaha by’ubwambuzi bushukana bisaba ko abantu bagira amakenga kuko abakora ibi byaha babitegurana ubwenge, kubera ko buri umwe aba afite inshingano n’uruhare rwe mu itsinda bashinze.”

RIB igaragaza ko mu mafaranga aba bantu bari baranyereje, imaze kugaruza arenga miliyari 1 Frw gusa ivuga ko igikomeje ibikorwa byo kuyagaruza.

Previous Post

Sénégal yambuwe igikombe cya Afurika cya 2026

Next Post

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

Umuyobozi w'urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika yeguye ku nshingano, avuga ko adashyigikiye ibitero bigabwa kuri Iran

Please login to join discussion

Recommended

Kamonyi: Umwana w’imyaka 14 yishe mugenzi we amuteye icyuma

Kamonyi: Umwana w’imyaka 14 yishe mugenzi we amuteye icyuma

September 2, 2025
Itangazo ryihutirwa rireba buri muntu wese utuye mu Mujyi wa Kigali ku mpinduka ku muganda rusange

Itangazo ryihutirwa rireba buri muntu wese utuye mu Mujyi wa Kigali ku mpinduka ku muganda rusange

September 26, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In