Abaturage barindwi barimo umugore umwe bo mu Karere ka Rubavu, bafashwe nyuma yo kubaga inka bikekwa ko bibye bapfumuye igikoni.
Aba baturage bafatiwe mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Mahoko ho mu Mudugudu wa Kabindi, mu rukerera rwa tariki 29 Werurwe 2026.
Amakuru avuga ko aba bafashwe barimo batatu bikekwa ko bibaga inka na bane bari abaguzi b’inyama zabazwe ku nka z’injurano.
Iyi nka bakurikiranyweho yibwe mu Murenge wa Nyundo, nyuma yo gupfumura igikoni yarazwagamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama yavuze ko “ku bufatanye n’irondo habanje gufatwa ukekwaho kuba ari umujura umwe, abandi babiri bari kumwe nawe bari batorotse nabo baza gufatwa, nyuma haje gufatwa bane bakekwaho kugura inyama z’inka zibwe, ndetse umwe muri bo muri urwo rukerera afatwa atetse inyama.”
Yakomeje avuga ko bahagurukiye guhangana n’ubujura bw’amatungo, ndetse ko batazihanganira uwo ariwe wese wanze gukora ngo azatungwa n’ubujura.
Izi nyama zatabwe nyuma yo gusanga inka yabazwe itapimwe.
Umukuru mu bafashwe bakekwaho ubujura afite imyaka 45, mu gihe umuto afite imyaka 33.
Ni mu gihe umukuru mu bafashwe bakekwaho kugura inyama z’inka zibwe afite imyaka 50 mu gihe umuto afite 42.
Abafashwe bose bashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kanama, mu gihe iperereza rikomeje.
Tariki 25 Werurwe 2026, muri Rubavu hari undi mugabo wafatanwe igihanga cy’inka yari yibwe mu Murenge wa Nyabirasi ho muri Rutsiro.


![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



