• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Uko Mutoni Assia yageze muri Amerika akagorwa n’akazi ko gusukura imirambo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
March 30, 2026
in IMYIDAGADURO
531 22
0
Uko Mutoni Assia yageze muri Amerika akagorwa n’akazi ko gusukura imirambo
766
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Mutoni Assia wakunzwe cyane muri sinema nyarwanda, yavuze ko nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari byinshi byamugoye birimo kwikorera imirimo yo mu rugo ndetse n’akazi ko gusukura imirambo kwa muganga, ajya akora iyo byabaye ngombwa.

Mutoni Assia wamenyekanye cyane muri filime Seburikoko yimukiye muri Amerika mu 2022 nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo we, Uwizeye Mohammed, ubu bafitanye abana babiri.

You might also like

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

Mu kiganiro na MIE, Mutoni Assia, yavuze ko akigera muri Amerika yagowe n’ibintu byinshi ndetse yumvaga yataha bitewe n’uko uko yatekerezaga iki gihugu atari ko yagisanze, kuko Leta yagiyemo yasanze ari mu cyaro ndetse asanga agomba kwikorera imirimo yose.

Ati “Nkiri hano mu Rwanda nari mfite abakozi, ibintu byose nta kintu nari nzi kwikorera, ngera muri Amerika nsanga ni njye mukozi w’urugo, ni njye uri buteke, ndakoropa, ndakora ibintu byose umugabo ajye ku kazi atahe ansange aho. Ubwo buzima bwarangoye cyane.”

Mutoni Assia yakomeje avuga ko yanagowe no kuba mu nzu nto, kandi yari amenyereye kuba mu nzu nini mu Rwanda.

Ati “Ugasanga nabaga mu nzu y’ibyumba umunani, muri Amerika nsaga ndi kuba mu nzu y’imbyumba bitatu, ugasanga ni nk’akazu nabagamo ngitangira ubuzima kandi iyo nzu irahenda.”

“Irungu ryaranyishe ndarwara, nkajya nirirwa ndira, nkajya numva nshaka gutaha, nta n’ikintu na kimwe ubuzima bumariye. Hari indirimbo najyaga numva ya Niyo Bosco nkarira iriya ngo ‘Ndabihiwe’, iyo ndirimbo yaramfashije muri icyo gihe numvaga mfite agahinda, ubona nta nshuti ufite, nta bavandimwe, ndi kubyara nkabura n’umuvandimwe ngo aze amfashe umwana, nkabura mama ngo aze abe ari kumwe nanjye. Irungu ryarandiye ndiheba ariko uko ugenda umenyera ugenda ushaka inshuti.”

Uyu mugore avuga ko agera muri Amerika yasanze akazi yashobora ari ugukora kwa muganga, ibintu yangaga cyane, ariko ubu ashobora no gutunganya imirambo akayikorera isuku mu gihe bibaye ngombwa nubwo byabanje kumugora.

Ati “Nkitangira gukora akazi nkora ubu, abantu barapfaga nkirirwa ndira akazi kakananira nkataha, ariko ubu nshobora kuba ndi kumwe n’umuntu mu kanya agahita apfa, nkagenda nkamutunganya, nkamuhanagura nkamworosa bakaza bakamujyana.”

Mutoni Assia, umugabo we n’abana babo bamaze iminsi mu Rwanda aho bari mu biruhuko.

Previous Post

Rubavu: Abantu barindwi bafunzwe bakekwaho kwiba Inka bakayibaga

Next Post

MINISANTE yategetse amavuriro kubanza kuvura abarwayi akabona kujya gusuzuma ubwishingizi bwabo

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Umuhanzi Kirikou Akili ararembye
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Kirikou Akili ararembye

by OMEGA BOY
June 8, 2026
Kaminuza ya Harvest Christian yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)
IMYIDAGADURO

Kaminuza ya Harvest Christian yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)

by OMEGA BOY
May 24, 2026
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho
Amakuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko iguhano cyahawe Djihad, K John n’abo bareganwa kigumaho

by OMEGA BOY
May 19, 2026
Next Post
MINISANTE yategetse amavuriro kubanza kuvura abarwayi akabona kujya gusuzuma ubwishingizi bwabo

MINISANTE yategetse amavuriro kubanza kuvura abarwayi akabona kujya gusuzuma ubwishingizi bwabo

Please login to join discussion

Recommended

Abanyarwanda 222 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye

Abanyarwanda 222 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye

November 6, 2025
Rusizi: Umugabo yatwikishije umugore we amavuta ashyushye

Rusizi: Umugabo yatwikishije umugore we amavuta ashyushye

October 8, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In