• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Rubavu: Umugabo yakubise umugore we icupa ryo mu gatuza aramukomeretsa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
February 28, 2026
in Amakuru
468 9
0
Rubavu: Umugabo yakubise umugore we icupa ryo mu gatuza aramukomeretsa
661
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Uwitwa Habumuremyi Emmanuel w’imyaka 28, afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umugore we, Nyirantibashoka Ziduna w’imyaka 38, amukubise icupa mu gatuza.

Umuturanyi w’uyu muryango, utuye mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, yavuze ko uwo mugore  nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’umugabo we, yajyanwe ku bitora bya Gisenyi akaba ari ho arembeye.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Avuga ko ubusanzwe abo babana bitemewe n’amategeko bakaba bafitanye abana 2.

Ati: “Bafite akabari ku gasantere k’ubucuruzi ka Rambo mu Mudugudu wa Rambo. Intandaro ya ririya hohotera, umugore yari mu kabari acuruza, asohotse abona umugabo araza amusanga yasinze cyane, agwirirana anafite icupa ry’inzoga mu ntoki.”

Yunzemo ati: “Umugore yatunguwe no kubona umugabo yagiye kunywera ahandi kandi izo nzoga yagiye kuhanywera na bo bazicuruza, akajya guteza imbere abandi.

Umugore amubajije icyabimuteye, umugabo ntiyabyakiriye neza batangira guterana amagambo umugabo amukubita icupa mu gatuza aramukomeretsa cyane.”

Abatabaye bafashe umugabo baramukomeza ngo atabacika, umugore ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kigufi na cyo gihita kimwohereza mu bitaro bya Gisenyi ari ho arembeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour avuga ko uyu mugabo akimara kugirira nabi gutya umugore we yahise atabwa muri yombi.

Ati: “Twahise tumufata tumushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Gisenyi ngo abibazwe, umugore ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.”

Yavuze ko kuba umugore yari amubajije impamvu yagiye kunywera ahandi na bo bafite akabari bitari kuba impamvu yo kumukomeretsa kariya kageni ari yo mpamvu agomba kubibazwa n’ubutabera.

Avuga ko uyu mwaka watangiye uwo Murenge ubarurirwamo imiryango 39 y’abanaga mu makimbirane, nyuma yo kwigishwa 37 yiyemeje guhinduka hakaba hari hasigaye 2 bagikurikirana nubwo hagenda havuka indi mishyashya akeshi ijya mu makimbirane akenshi, bapfa imitungo no gushinjanya gucana inyuma.

Uwo muyobozi kandi anavuga ko imiryango ikwiye kwihatira kubana neza mu mahoro kuko amakimbirane ntacyo abagezaho, ahubwo abaheza  gusa mu bukene no kubuzanya amahoro bityo bikabakenesha bikaba byanaba intandaro yo kutabasha guha uburere bukwiye abana babo.

Previous Post

Karongi: Abanyeshuri biga ku ishuri rya Rucura buri wa Gatatu bakora ibirometero bitandatu bajya gutunda inkwi zo gutekesha mu kigo

Next Post

Iran yohoreye kuri Israel

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Iran yohoreye kuri Israel

Iran yohoreye kuri Israel

Please login to join discussion

Recommended

The Brazilian government has banned the use of smartphones in schools

The Brazilian government has banned the use of smartphones in schools

January 15, 2025
Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umugore w’abandi yafatiwe mu rugo rw’umushinja afite ibikoresho byo kwa muganga birimo imiti n’umukasi

Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umugore w’abandi yafatiwe mu rugo rw’umushinja afite ibikoresho byo kwa muganga birimo imiti n’umukasi

November 12, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In