• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Ruhango: Abagabo babiri bahaze agacupa batega kurira igiti, umwe arahanuka ahita apfa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
September 10, 2025
in Amakuru
456 19
0
Ruhango: Umusore yatemye Nyina, bamubajije avuga ko yaraziko ari Satani ari gutema
657
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Nyaminani Alexandre na mugenzi we Nyaminani Landouard bateze kurira igiti cy’avoka bakagwa hasi, bavuga ko uza kubishobora agurira mugenzi we icupa, Nyaminani Alexandre abigerageje yitura hasi ananirwa kubyuka.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Nyaminani Alexandre wapfuye yari afite imyaka 42, naho uwo bateze witwa Nyaminani Landouard afite imyaka 36.

Bamwe mu baturage bari hafi y’aba bagabo bavuga ko aba bombi bari inshuti za kadasohoka kuko buri mugoroba baba bari kumwe basangira icupa.

Bavuga ko Nyaminani Alexandre ari we wabanje gusimbuka hejuru y’igiti cy’avoka yitura hasi bategereza ko yeguka biranga. Umwe yagize ati: ”Nyaminani Alexandre yasimbutse bategereza ko abyuka biranga.”

Bavuze ko abaturage babirebaga bahise batabaza Inzego z’Umutekano, ndetse n’Ubuyobozi bw’Umudugudu bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Byimana kugira ngo yitabweho birangira ashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko iyo Nkuru ari impamo, gusa avuga ko abo bagabo bagerageje gukora ibyo basinze kuko babanje kunywa inzoga barazihaga.

Ati: ”Ahagana saa mbili za nijoro, aba bagabo bombi bari basinze bibereye mu gasanteri, batega kurira igiti ngo ubishobora agurire mugenzi we icupa ariko byarangiye Ishami ry’igiti rihanutse agwa hasi arakomereka.”

CIP Hassan avuga ko batabaje inzego z’Ibanze na Polisi bamugejeje kwa Muganga arapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko Nyaminani Alexandre akimara gupfa Polisi yahise ita muri yombi Nyaminani Landouard imushyikiriza Inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo zikore iperereza.

Ati: ”Ubu tuvugana Nyaminani Landouard ari kuri RIB ya Byimana, kugira ngo ahatwe ibibazo.”

CIP Hassan avuga ko ibiza kuva mu iperereza aribyo byemeza ko Nyaminani Alexandre yazize iyo mpanuka, cyangwa se ko hari ibindi byihishe inyuma y’urupfu rwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko umurambo wa Nyaminani Alexandre wajyanywe i Kabgayi gusuzumwa.

CIP Hassan agira inama abaturage bafite imyitwarire nk’iyo y’urugomo rushingiye ku businzi kubyirinda, kuko iyo bataza kuba banyoye batari gukora ayo makosa.

Yashimiye abaturage bafite umuco wo gutanga amakuru, asaba n’abandi gukomereza muri uwo mujyo kugira ngo inzego zizajye zikumira icyaha kitaraba.

Previous Post

Gasabo: Umusore yakubiswe bamuziza ko yabujije abateraga akabariro kumusakuriza

Next Post

Muhanga: Gitifu warufunzwe akekwaho kurya ruswa y’amafaranga 150,000 Frw yagizwe umwere

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Muhanga: Gitifu warufunzwe akekwaho kurya ruswa y’amafaranga 150,000 Frw yagizwe umwere

Muhanga: Gitifu warufunzwe akekwaho kurya ruswa y'amafaranga 150,000 Frw yagizwe umwere

Please login to join discussion

Recommended

Senateri Evode Uwizeyimana ntiyumva uburyo imbangukiragutabara zitwara abarwayi nta bwishingizi zifite

Senateri Evode Uwizeyimana ntiyumva uburyo imbangukiragutabara zitwara abarwayi nta bwishingizi zifite

October 9, 2025
RIB yataye muri yombi undi muntu ukekwaho gusakaza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro

Dosiye ya babiri bakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, mu gihe RIB yataye muri yombi undi umwe wakaga abantu amafaranga ngo ayabasangize

November 24, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In