Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko bitumvikana uko imbangukiragutabara zitwara abarwayi zigenda nta bwishingizi zifite.
Yabigarutseho ku wa 8 Ukwakira 2025, ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bagiranaga ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ku ngamba zafashwe mu kugabanya impanuka.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko kimwe mu bikomeje kugaragara kandi bishyira mu gihombo igihugu ari ubwiyongere bw’imodoka zikora impanuka kandi zidafite ubwishingizi.
Yerekanye ko usanga hari n’imodoka za Leta zirimo n’imbangukiragutabara zigenda zidafite ubwishingiza akibaza uko ibyo bishoboka.
Ati “Mu modoka zidafite ubwishingizi harimo n’imbangukiragutabara. Imbangukiragutabara ni iza nde? ni iza Leta. Ejo hari aho batubwiye, i Karongi imbangukiragutabara yari itwaye abagore barindwi bagiye kubyara, ikora impanuka itagira ubwishingizi.”
“Izi modoka za Leta zifite abakwiye kuba bagenzura ibyo bintu byose. Bigenda bite kugira ngo imbangukiragutabara ibe nta bwishingizi ifite kandi inihuta cyane kuko iri mu binyabiziga ndakumirwa? Itwaye abarwayi, irihuta cyane nta n’ubwishingizi ifite.”
Impanuka zishingiwe zishyurwa n’umwishingizi bireba mu gihe impanuka zitishingiwe zishyurwa n’urwego rwishyura indishyi.
Icyakora, Urwego rwishyura indishyi ntirwishyura indishyi uwangirijwe n’impanuka itishingiwe iyo ibaye ntimenyeshwe urwego rufite kugenza ibyaha byo mu muhanda mu nshingano cyangwa ubuyobozi bw’umurenge w’aho yabereye mu minsi irindwi nyuma y’uko ibaye cyangwa nyuma y’aho usaba indishyi ayimenyeye.
Iyo habaye impanuka itejwe n’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kidafite ubwishingizi, inzego zibishinzwe zifatira icyo kinyabiziga kugeza igihe nyiracyo yishyuriye urwego rwishyura indishyi ubwishyu bwose bwatanzwe kuri dosiye isaba indishyi n’ikiguzi cy’ifatira.
Amafaranga yo kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka zitishingiwe akomoka ku 10% by’amafaranga atangwa ku bwishingizi butegetswe ku buryozwe bw’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, 5% by’imbumbe y’umwaka urwego rufite ubukerarugendo mu nshingano rukura mu bikorwa by’ubukerarugendo bikorerwa muri Pariki y’Igihugu cyangwa ahandi hantu hakomye.














