Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Drake ategerejwe gutaramira i Kigali mu gitaramo gikomeye kizaba tariki ya 10 Gashyantare 2027. Iki gitaramo kiri mu murongo w’urugendo rw’ibitaramo yise “Freeze the World Tour”, ruzazenguruka imigabane itandukanye y’Isi.
Nk’uko bigaragara ku makuru yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ku wa 23 Mata 2026, uru rugendo ruzatangirira ku Mugabane w’Afurika mu ntangiriro za 2027. Biteganyijwe ko azatangira i Cape Town ku wa 8 Mutarama, akomereze i Johannesburg ku wa 9 Mutarama mbere yo gukomereza i Lagos ku wa 16 Mutarama ndetse na Cairo ku wa 23 Mutarama.
Urugendo rwe ruzanakomeza muri Maroc aho azataramira i Marrakech no muri Casablanca, mbere yo kugera i Kigali. Nyuma y’u Rwanda, azakomereza i Nairobi, Luanda na Abidjan, mbere yo gusoza ibitaramo bye bya Afurika anyuze i Dar es Salaam ndetse agasoreza i Gaborone ku wa 24 Gashyantare 2027.
Drake, amazina ye bwite ni Aubrey Drake Graham, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye cyane ku Isi mu njyana ya Hip-Hop na R&B. Yatangiye kwamamara mu mpera z’umwaka wa 2000, cyane cyane mu 2009 ubwo yasohoraga mixtape ye “So Far Gone” yakunzwe cyane, by’umwihariko indirimbo nka “Best I Ever Had”.
Uyu muhanzi yahise abona amahirwe yo gukorana na Lil Wayne wamwinjije mu nzu itunganya umuziki ya Young Money Entertainment, bikaba byaramufunguriye amarembo yo kwinjira ku rwego mpuzamahanga.
Mu 2010 yasohoye album ye ya mbere “Thank Me Later” yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200, ibintu byamuhesheje izina rikomeye mu muziki. Nyuma yayo yakomeje gushyira hanze izindi album zakunzwe cyane zirimo “Take Care”, “Nothing Was the Same” na “Scorpion”, zatumye aba umwe mu bahanzi bagurisha cyane ku Isi.
Drake azwiho kuba yarazanye uburyo bushya bwo guhuza kuririmba no kurapa, bikagira uruhare mu guhindura isura y’umuziki wa Hip-Hop na R&B ku rwego mpuzamahanga. Yanegukanye ibihembo byinshi bikomeye birimo Grammy Awards, ndetse akomeza kuba umwe mu bahanzi bafite abayoboke benshi ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zicuruza umuziki.
Igitaramo cye i Kigali gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki benshi mu karere, kikaba gishobora kuba kimwe mu bitaramo bikomeye u Rwanda ruzakira mu myaka iri imbere.











![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)



