• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Rutsiro: Umugabo warumaze kugerageza kwiyahura inshuro 2 byanga yasanzwe mu mugozi yapfuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
November 23, 2025
in Amakuru
457 14
0
Rutsiro: Umugabo bikekwa ko yibye ibendera ry’Igihugu akihamagarira avuga ko aribonye munsi y’urugo rwe yatawe muri yombi
652
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 47 wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu cyumba amanitse mu mugozi, bikekwa ko yiyahuye kuko yari amaze kubigerageza izindi nshuro ebyiri atabarwa n’abaturanyi, nyuma y’aho aketse ko umugore we yamuciye inyuma.

Byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Kajugujugu, mu Kagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro.

You might also like

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

Uyu mugabo yari yubakanye n’umugore w’imyaka 37, babyaranye abana batandatu, gusa ngo yahoraga avuga ko umwe atari uwe kuko nta numwe basa mu muryango we, kandi ngo kubona uwo mwana byamuteraga igikomere.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko umugore wa nyakwigendera ari we watabaje abaturanyi nyuma yo kuva mu murima agasanga umugabo yasize mu rugo amanitse mu mugozi.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko umugore yavugije induru, abaturage batabaye basanga umugabo amanitse mu kiziriko cy’inka yapfuye.

Yagize ati: “Umugore we yatubwiye ko uyu mugabo bamusize mu rugo wenyine, umugore yagaruka agasanga umugabo amanitse mu cyumba bararamo yapfuye.”

Amakuru avuga ko inshuro ya mbere nyakwigendera yiyahuje umuti wica udukoko uzwi nka tiyoda, ariko batabarira hafi bamujyana ku bitaro bya Murunda, aravurwa arakira.

Ku nshuro ya kabiri, uwo mugabo yatabawe ubwo yari mu ishyamba agiye kwimanika, ariko abwira abaturanyi ko ‘bakorera ubusa kuko yamaze gufata icyemezo cyo kwiyahura’.

Twagirayesu Olivier, Umukuru w’Umudugudu wa Kajugujugu, yavuze ko uyu mugabo yahoraga ahigira kwiyambura ubuzima, ngo yari aherutse no gutwika imyenda y’umugore we yahozaga ku nkeke amushinja kumuca inyuma.

Ati: “Umugore we, bari bafitanye abana 6, avuga ko harimo uwo yabyaranye n’undi mugabo; umugore abihakana, umugabo afata icyemezo cyo kwiyahura anabigeraho nk’uko yahoraga abivuga anabigerageza.”

Twagirayesu yatangaje ko mu Mudugudu ayobora bahangayikishijwe n’indi miryango itatu ihora mu makimbirane adashira, bagaterwa ubwoba n’uko bishobora kuzateza ibyago cyangwa kwicana.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umugabwa Marie Chantal, asaba abaturage kwirinda ibintu byose byatuma biyahura, kuko ngo ari igikorwa cy’ubugwari.

Uyu muyobozi avuga ko abazajya bagira ibibazo bakwegera inshuti n’abavandimwe bakabagira inama; aho byanze, bakegera ubuyobozi, hanyuma byananirana bakagana inkiko zikabatandukanya.

Umugabwa yabwiye Imvaho Nshya ko muri aka Karere hagiye gutangizwa iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, ririmo n’irikorerwa mu ngo, imiryango ikazongera kuganirizwa ku mibanire myiza no kwirinda amakimbirane.

Yagize ati: “Dufite ingo zirenga 500 zibana mu makimbirane, arimo n’atangiye kurenga inkombe, nubwo hari abigishwa bakayavamo.”

Previous Post

Isaha y’umugenzi wari mu bwato bwa Titanic yagurishijwe arenga miliyari 3,3 Frw mu cyamunara

Next Post

Intanga ngabo z’amafi zabaye imari ishyushye ku bakobwa bashaka kugira uruhu rwiza

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Next Post
Intanga ngabo z’amafi zabaye imari ishyushye ku bakobwa bashaka kugira uruhu rwiza

Intanga ngabo z’amafi zabaye imari ishyushye ku bakobwa bashaka kugira uruhu rwiza

Please login to join discussion

Recommended

RURA yategetse ibigo byose guhuza serivisi y’akanyenyeri mu rwego rwo korohereza abakiliya

RURA yategetse ibigo byose guhuza serivisi y’akanyenyeri mu rwego rwo korohereza abakiliya

January 15, 2026
Bobi Wine uri kwiyamamariza kuyobora Uganda yagaragaye ari kuririmba indirimbo ya Israel Mbonyi

Bobi Wine uri kwiyamamariza kuyobora Uganda yagaragaye ari kuririmba indirimbo ya Israel Mbonyi

November 12, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi
Amakuru

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]
Amakuru

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026
Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza
Amakuru

Abajura bibye ibikoresho byose by’ikipe y’u Bwongereza

June 13, 2026
Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026
Amatangazo

Itangazo ry’akazi rireba buri muntu wese wifuza kwinjira muri DASSO mu mujyi wa Kigali – Deadline 21/06/2026

June 13, 2026
Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne
Amakuru

Indege ya Papa Leo yagize ikibazo bituma atira iy’Umwami wa Espagne

June 13, 2026
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

Nyanza: Umugore yapfiriye ku cyapa cya Bisi

June 13, 2026
Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In