• Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
IGIKA TV
No Result
View All Result

Rwamagana: Umugore yishe umugabo we amuteye icyuma mu rubavu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
February 1, 2026
in Amakuru
528 5
0
Rwamagana: Umugore yishe umugabo we amuteye icyuma mu rubavu
738
SHARES
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore witwa Nyirahabiyaremye Agnes uri mu kigero cy’imyaka 40 yafashwe na Polisi y’Igihugu yo mu Karere ka Rwamagana, nyuma yo gutera icyuma mu rubavu umugabo we witwa Jean Pierre bikamuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko abapolisi bamusanze aho yari yihishe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

You might also like

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

Nyirahabiyaremye n’umugabo we Jean Pierre bari batuye mu Mudugudu wa Gishaka mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana.

Amakuru avuga ko uwo mugore yishe umugabo we Saa mbiri z’ ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, ahita atoroka muri iryo joro.

Abaturage bavuga ko uwo mugore yarazwiho ubusinzi ndetse akaba yarakoze ubwo bwicanyi ubwo yari avuye mu kabari.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamdun yemeje ko Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Rwamagana yafashe uwo mugore biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati” Bivugwa ko mu masaha ya Saa mbiri n’igice umugabo yari mu rugo arimo gusangira n’abana, umugore aba araje undi aramubaza ngo aya masaha urimo kuva hehe? Ahita yikoza hanze azana icyuma undi atakekaga ko yakimutera ahita akimutera mu nda.abana bavuza induru, noneho umugore ariruka, abaturanyi baje gutabara, babona umuntu arimo arava amaraso bihutira kumujyana ku kigo nderabuzima, agezeyo bamwohereza ku bitaro bya Masaka agezeyo arapfa.”

SP Twizeyimana Hamdun yakomeje ashimira abatanze amakuru kugira ngo ukekwaho kwica umugabo we afatwe na Polisi.

Yagize ati” Umugore yatorotse nko mu hafi ya Saa tanu za mu gitondo nibwo abaturage bahaye amakuru Polisi bavuga ko bamubonye yihishe mu murima, abapolisi bajyayo basanga niho yihishe baramufata, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyumbu. Turashimira uruhare rw’abaturage mu gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha kuko no kugira ngo afatwe byagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru .”

SP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage kwirinda ibiteza amakimbirane mu miryango.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe umugore ukekwaho kwica umugabo we Polisi yamufashe ikamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera mu Murenge Muyumbu.

Previous Post

Harimo n’incuti ya Perezida Kagame! Menya amateka y’intwari z’u Rwanda zemeye gupfa ziharanira ukuri

Next Post

Rutsiro: Umusore w’imyaka 19 arimo guhigwa bukware akekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi amushukishije 100 Frw

OMEGA BOY

OMEGA BOY

Related Posts

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

by OMEGA BOY
June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

by OMEGA BOY
June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

by ISHIMWE MOISE
June 11, 2026
Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi
Amakuru

Mexique & Canada: Hazatangwa udukingirizo tw’ubuntu mu gikombe cy’Isi

by OMEGA BOY
June 11, 2026
Next Post
Rutsiro: Umugabo bikekwa ko yibye ibendera ry’Igihugu akihamagarira avuga ko aribonye munsi y’urugo rwe yatawe muri yombi

Rutsiro: Umusore w'imyaka 19 arimo guhigwa bukware akekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi amushukishije 100 Frw

Please login to join discussion

Recommended

Bugesera: Abantu 8 barakekwaho kwica uwo bitaga umujura bamutwitse

Bugesera: Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu

May 20, 2026
Ruhango: Ibisambo bibiri byagiye kwiba ihene kimwe kihasiga ubuzima

Ruhango: Ibisambo bibiri byagiye kwiba ihene kimwe kihasiga ubuzima

September 14, 2025

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Don't miss it

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo
IMYIDAGADURO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana
Amakuru

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026
Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe
Amakuru

Amasaha yo gufungwa utubari, utubyiniro na restaurant yongerewe

June 12, 2026
Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be
Amakuru

Burera: Umunyeshuri yishwe na bagenzi be

June 12, 2026
Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we
IMYIDAGADURO

Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we

June 12, 2026
Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo
Amakuru

Abanyeshuri 8 b’abanyamahanga birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira urugomo

June 11, 2026

Categories

  • AKAZI
  • Amakuru
  • Amatangazo
  • Business
  • Entertainment
  • Imikino
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • Siporo
  • Uburezi
  • Uncategorized
  • UTUNTU N'UTUNDI

Recent News

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatandukanye na M Irene wari umujyanama waryo

June 13, 2026
Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

Iran yemeje ko Amerika nishaka intambara nabo bazayirwana

June 13, 2026

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

No Result
View All Result
  • Amakuru
  • Siporo
  • Uburezi
  • Imikino
  • AKAZI
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 IGIKA TV | All Right Reserved

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password? Sign Up

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In