Urukiko rwo mu Budage rwakatiye igifungo cya burundu umuforomo, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica abarwayi 10 no kugerageza kwica abandi 27, agamije kugabanya umubare w’abarwayi yagombaga kwitaho.
Nk’uko abashinjacyaha babitangaje, uyu mugabo utaratangajwe amazina ku mpamvu z’amategeko yateraga abarwayi be, ahanini abageze mu zabukuru, imiti irengeje urengero ya morphine ikoreshwa mu kugabanya uburibwe na midazolam iturisha umubiri igihe umuntu ari kuvurwa cyane cyane abazwe.
Ibi ngo yabikoraga kugira ngo yoroherwe mu kazi cyane mu masaha y’ijoro.
Uku kubaha imiti irengeje urugero byatumaga aba barwayi bapfa.
Ibyaha bye byakozwe hagati ya Ukuboza 2023 na Gicurasi 2024 mu bitaro byo mu mujyi wa Würselen, hafi y’umujyi wa Aachen, mu Burengerazuba bw’u Budage.
Abashinjacyaha bavuze ko uyu muganga yahoraga agaragaza “umujinya n’uburakari” ku barwayi bakeneye kwitabwaho byihariye.
Uyu muganga yatangiye gukorera ibyo bitaro mu 2020, nyuma yo gusoza amasomo ye mu buvuzi mu 2007. Yatawe muri yombi mu 2024 nyuma y’uko bimwe mu bikorwa bye bitangiye gukemangwa.
Ubwo hasomwaga imyanzuro y’iburanisha, urukiko rwavuze ko ibyaha bye “byaranzwe n’ubukana budasanzwe,” bityo ko agomba gufungwa burundu, ndetse adafite amahirwe yo kurekurwa nyuma y’imyaka 15 nk’uko amategeko asanzwe abiteganya. Ariko ngo afite uburenganzira bwo kujurira ku cyemezo cy’urukiko.
Iyi dosiye ijya gusa n’iya Niels Högel, undi muforomo wahawe igihano cya burundu mu 2019 nyuma yo guhamywa kwica abarwayi 85 mu bitaro bibiri byo mu majyaruguru y’u Budage, aho yabateraga imiti y’umutima mu buryo burengeje urugero hagati ya 1999 na 2005.
Uwo Högel kugeza ubu afatwa nk’umwicanyi ukomeye cyane mu mateka

![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-360x180.jpg)







![Amashusho y’umugore uri gukubita umugabo inshyi z’amatwi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga [Video]](https://igikatv.com/wp-content/uploads/2026/06/IMG-20260613-WA0008-120x86.jpg)




